Umwe mu basusurutsabirori umenyerewe ku magambo asetsa, Edouard Bamporiki, wari uyoboye igitaramo cyo kumurika Album ya kabiri y’umuhanzi Dominic Nic yamusabye ko mbere yo kumurika Album ya gatatu yazabanza akamurika umukunzi we.
Iki gitaramo cyabereye mu Gicumbi cy’Umuco I Remera muri Stade Amahoro ku cyumweru tariki ya 5 Kanama 2012.
Dominic Nic aganira na IGIHE, nyuma y’iki gitaramo, yavuze ko kuri we yumva igihe kitaragera gutangaza ku mugaragaro umukunzi we. Yagize ati:“Ibi ntacyo nabitandangazaho ndacyari mo kubyigaho kandi rwose ndacyari muto ntekereza yuko ntarakererwa, igihe kuri njye mba mbona kitaragera, tu!”,
Dominic Nic yanze kurenzaho byinshi avuga ariko ko afite umukunzi kandi azatangaza igihe nikigera kuko ngo kuruhande rwe ibi abifata nk’ibintu byo kwitondera kandi kubitangaza atari byo biba byihutirwa cyane.
Uretse aya magambo ya Edouard yasekeje abantu benshi, igitaramo cya Dominic Nic cyagenze neza kandi kinitabirwa n’abantu benshi ku buryo hari ababuze aho bicara. Dominic Nic avuga ko yishimiye iki gitaramo kandi ko ashimira Imana. Yagize ati:"Nishimiye rwose uko igitaramo cyagenze neza. Natunguwe n’umubare w’abantu benshi baje kunshyigikira, barimo abahanzi bagenzi banjye, abanyamakuru, inshuti, abavandimwe banjye, umubyeyi wanjye n’abandi bose bankunda bantunguye barimo nabo twiganye kera byanejeje pe, Imana ishimwe niyo yabikoze”.
Iki gitaramo kitabiriwe n’abahanzi bagenzi be benshi barimo Fortran wo mu Burundi, Emile nzeyimana Umunyarwanda ukorera ubuhanzi bwe muri Kenya, Aime Uwimana, The Blessing Family, Liliane Kabaganza, Patient Bizimana, Iwacu Music itsinda ry’abasore baririmba indirimbo zihimbaza Imana, bamwe mu bagize Chorale Maranatha, Knowless, Producer Clement, Bahati (Just Family), Kizz Kizito na Mani Martin.
Album Umubavu ya Dominic Nic igizwe n’indirimbo umunani (audio) zirimo Machozi ya Nini, Ashimwe, Uruwera, Nyuzuza yakoranye na Fortrand, Komerezaho yakoranye na Bright, Heri wewe n’izindi.
Mu mafoto
Foto:Irakoze R.



















TANGA IGITEKEREZO