00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diplomate yagarutse mu Rwanda gukomeza umuziki

Yanditswe na
Kuya 13 December 2013 saa 12:11
Yasuwe :

Umuraperi Diplomate (DPG) wamamaye cyane mu Rwanda kubw’indirimbo ze zari zirimo amagambo agaruka cyane ku mateka n’abantu ba kera, muri iki Cyumweru yagarutse kongera gutura no gukorera mu Rwanda, akaba ateganya guhita asohora indirimbo nshya.
Diplomate, wagarutse kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Ukuboza 2013, yari yaravuye mu Rwanda tariki 13 Gashyantare 2011, bivuze ko yari agiye kumara hafi imyaka ibiri yarahagaritse umuziki.
Diplomate, wari warabaye ahagaritseho umuziki n’ibijyanye (…)

Umuraperi Diplomate (DPG) wamamaye cyane mu Rwanda kubw’indirimbo ze zari zirimo amagambo agaruka cyane ku mateka n’abantu ba kera, muri iki Cyumweru yagarutse kongera gutura no gukorera mu Rwanda, akaba ateganya guhita asohora indirimbo nshya.

Diplomate, wagarutse kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Ukuboza 2013, yari yaravuye mu Rwanda tariki 13 Gashyantare 2011, bivuze ko yari agiye kumara hafi imyaka ibiri yarahagaritse umuziki.

Diplomate, wari warabaye ahagaritseho umuziki n’ibijyanye nawo byose, avuga ko yikoreraga ku giti cye mu bihugu bya Uganda, Tanzaniya na Kenya.

Aganira na IGIHE, Diplomate yagize ati “Nari maze igihe ntari mu gihugu kubw’impamvu zitandukanye, ni gahunda nari narihaye ko mu gihe kingana gutya nzaba ntari mu muziki nyarwanda."

Akomeza agira ati "Ubu nagarutse mu Rwanda biranshimishije kuba ndi aha ngaha, nkaba ngiye gukomeza na gahunda z’umuziki kuko imyaka ibiri nari narihaye ishize. Hari indirimbo zimwe nari naragiye nsiga hano nkaba ari zo nahereyeho ariko hari n’izindi ndirimbo nshya namaze gukora mu minsi nk’ibiri ziraba zigiye hanze, ntangire ndebe neza ibijyanye n’iby’amashusho nabyo ni umushinga nahagurukiye.”

Umuraperi Diplomate avuga ko ubu yagarutse mu muziki nyarwanda, ati "Imyaka ibiri irashize, ndagarutse, akazi kagiye gukomeza"

Mu bindi Diplomate yavuze ko yasanze umuziki mu Rwanda warateye imbere cyane, avuga ariko ko muri Uganda (aho yakunze kuba) bateye imbere cyane mu muziki.

Tumubajije impamvu yari yaramuteye kuva mu Rwanda, tunamusobanuza ibyo yari yaragiye gukora muri Uganda, Diplomate yanze kwerura ngo asobanure impamvu nyayo.

Bamwe bavuga ko izo mpamvu ari amasomo, abandi bakavuga ko ari ibijyanye n’ubucuruzi n’ibindi, ariko we yashimye gusubiza iki kibazo agira ati “Kuva nava aha ngaha nabwiye abantu yuko mbaye mpagaritse iyi gahunda y’umuziki kugeza mu myaka ibiri ni ibyo kandi nibyo nkoze. Aho nari ndi hose narakoraga; ibyo ari byo byose, aho nari ndi hose narakoraga wenda akazi cyangwa ibinbi ibyo si ngombwa. Gusa hari hari impamvu ni ukuvuga ngo nagiye nzi gahunda mfite ko igomba kurangirana n’icyo gihe.”

Diplomate avuga ko yagarutse burundu kuba mu Rwanda kandi ko azahita yongera agakomeza ibikorwa bye bya muzika, ati "Ndahari, nshobora wenda kuzajya ngira gahunda nkadomokaho, ariko gato ...gato! Ubu ndahari, ndi Kicukiro ubu ngubu, ndahari".

Tumubajije uko yiteguye kongera kwigaragaza no kwigarurira abafana be, wenda bari bazi ko yavuye mu muziki, Diplomate yasubije ko icyo yimirije imbere ari ibikorwa kandi ko akeza kazigura.

Ati “Nta kibazo na kimwe mbifiteho njyewe ibintu byose mbikora ku mutuzo (a l’aise), kandi ibintu byanjye bigenda ku muvuduko usanzwe (naturally) nta kintu kidasanzwe ngomba gushyiramo ngo cy’imbaraga gusa ibikorwa byanjye ndabyizeye, muri iyi mayaka ibiri maze ibyo mfite mu mutwe n’ibyo ntekereza ndizera ko ibikorwa byanjye bizivugira.”

Yongeraho ati “Abafana banjye nabaha ikaze muri Diplomate Word (Isi ya Diplomate), ibintu mbafitiye ni byinshi cyane kandi ni byiza ahubwo ndabasaba ko bantega amatwi kandi ndabakunda”.

"Umushonji Uguye Isari", imwe mu ndirimbo za Diplomate (ari kumwe na Bull Dogg) zamenyekanye:

Umva ikiganiro kirambuye Diplomate yagiranye na IGIHE:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .