Mu gihe benshi mu baraperi nyarwanda bagenda barushaho guterana amagambo buri wese ku giti cye yigamba ko ari we uhetse injyana ya Hip-Hop; Diplomate nawe yunze muri iyo ntero atangaza ko asanga ari we bwonko bw’iyi njyana kandi ko mu gihe cy’imyaka ibiri yari amaze atayikora yadindiye bidasubirwaho.

Ibi uyu muraperi ukigaruka mu muziki mu Rwanda, yabanje gusa n’ubica mu marenga nuko mu myandikire ye akanga kwerura ngo abihishure, ariko noneho mu kiganiro yagiranye na Radio Salus yahisemo gutangaza aya magambo ko asangaa ari we “bwonko bw’injyana ya Hip-Hop mu Rwanda”.
Yagize ati “Mpamya ko iyi njyana ya Hip-Hop urwego yabashije kugeraho aho naziye n’urwego yari iriho mpamya ko hari indi ntambwe nanjye nagizemo uruhare.” Ati “Mbona ko ubwonko ari igice gikomeye cy’umubiri w’umuntu, iyo bupfuye cyangwa buramutse budahari n’umuntu ntabwo yahagarara.”
Uyu muraperi bamubajije niba aramutse adahari, nk’uko abivuga Hip-Hop nyarwanda itabaho, nuko avuga ko aramutse adahari Hi-Hop nyarwanda “yajegajega”.
Ku kijyanye no kuba Diplomate yari amaze imyaka hafi ibiri yarahagaritse ubuhanzi by’umwihariko iyi njyana ya Hip-Hop akaba agarutse avuga ko ari we bwonko bwayo.
Uyu muraperi asobanura agira ati: “Ku bwanjye ntabwo mpamya ko [muri icyo gihe ntari mpari] Hip-Hop yakomeje. Abahanzi ba Hip-Hop barakomeje ariko bidasobanuye ko Hip-Hop yo yari yarakomeje bigaragara ko imeze nk’aho yari yaraguye.”
Yongeraho ati “Ibice bigize umubiri w’umuntu harimo ubwonko n’ibindi bice rero birakora, abo bahanzi rero nabafata nk’ibindi bice bigize uwo mubiri w’umuntu.
Ubwonko bufatwa nk’igice kiri mu biza ku isonga mu kuyobora ibindi bigize umubiri, Diplomate abajijwe niba ari we uyoboye abandi baraperi nk’uko yiyita ubwonko mu mubiri, yasubije ko koko asanga ari we ubayoboye“aka kanya!”.
Ku bijyanye n’amagambo abandi baraperi bagenzi be barimo Bull Dogg bagiye batangaza ko ari abami b’iyi njyana, Diplomate avuga ko nta bushakashatsi bubihamya kandi ko ibyo Atari byo kandi ko n’ababivuga bakwiye kubyitondera.
Avuga kuri uyu Bull Dogg, Diplomate yagize ati: “Usibye nawe hari n’abandi benshi, kandi bose barakora icyo kuba [Bull Dogg] yahaguruka akavuga ngo nijye mwami yakwiye kucyitondera no kugikoraho ubushakashatsi buhagije. Mu gihe gito maze aha ngaha iperereza ryanjye ntirirarangira ngo nemeze ko ari umwami”.
Diplomate asobanura ko mu baraperi bose babayeho mu Rwanda yemera gusa Mc Mahoniboni.
Ati: “Yarambanjirije, yaje imbere yanjye muri icyo gihe abasha gukora cyane no kwigaragaza, akora ibikorwa bihambaye kandi ibihangano bye n’indirimbo ze byagiye binyura benshi bitewe n’imitondekere y’amagambo n’uburyo yarapaga ukumva ko binogeye amatwi.”
Agasoza agira ati: “Mbere yanjye hariho abahanzi benshi, ariko nyuma yanjye nta wuzabaho.”
TANGA IGITEKEREZO