Amagambo akarishye yimbitse avugiwe mu marenga yumvikanisha ukwihimura niyo umuraperi Diplomate Fasasi yahisemo gukoresha mu ndirimbo ye nshya yise B.I.G. Dream mu rwego rwo gushaka gusubiza amagambo Fireman aheruka kumuvugaho mu ndirimbo “Revolution” avuga ko Tuff Gang bamukubise inshuro mu muziki.

Byose bijya gutangira byahereye ku ndirimbo Revolution yuzuyemo iteranamagambo hagati y’abaraperi benshi; aho muri iryo teranamagambo harimo igitero cya Fireman urapa agira ati:
“Ndibuka tuza, twapakaje izindi njyana zose ziratuza, yari intambara ikaze Tuff akazi twakoze ntawakwirengagiza kuri ubu impinja twagize Hari ubwo nicara nkibuka ibihe byashize ngafotora ya minsi bavugaga ko twasaze. Byari byoroshye kudusiga icyasha cyane ko na Rap ubwayo yari ikiri ibyapa navuga ko rubanda rwatabaye. Wibuke ko na radiyo zari zadukatiye ibyo bitaga hip-Hop nyayo byari fake n’ubwo Kavuyo yari ku myako. [ku munota wa 3:45’ agira ati] Ishumi yanjye Nuru Diplomate abo bose Tuff Gang yabakubise inshuro….”
Aya magambo yuzuyemo akunze gukoreshwa cyane n’urubyiruko, Fireman aba avuga anataka uko Tuff Gang bishimira izamuka ryabo n’intera bamaze kugeraho, ariko agasoza akomoza kuri Diplomate avuga ko kuza kw’iri tsinda rya Tuff Gang byatumye Diplomate ava mu muziki agahunga nyuma yo gukubitwa inshuro.
Aya magambo yababaje cyane Diplomate nuko akigaruka mu Rwanda ahita ajya kubaza Fireman impamvu yamuririmbye ariko ntibyagarukira aho gusa kuko noneho nawe yahisemo kumusubiriza muri iyi ndirimbo nshya yitwa B.I.G ya Producer Feezy [ari nawe wayitunganyije] ari kumwe na P.U.S.H.A, Green P, Pacson, White Monkey, P.Fla, Danny Nanone n’uyu Diplomate.
Nuru Diplomate ari nawe uyisoza ku munota wa 4:35’ wayo arabanza akarapa agira ati: “Diplomathematically nagombaga gutanga umwanya kugira ngo imbeba zirire ku meza; ntizimaze kumera neza, hari iy’ubuye umutwe nkaho nta wuyireba iti ‘Burya ya njangwe twayikubise inshuro!’ , Nde? Keretse iyo ataba Maitre architeque wa Kicukiro!”
Diplomate anavugamo andi magambo akarishye agira ati “Hari idage nifuje kohereza iyo mwagiye gusa ntiyakwirwa muri taxi-mention [hahaa] ni string cyane, ntadeservinga kuba muri gangsters paradise, si swing zanjye byo ntafitinga kuba mu ma gangsta…”
Aha Diplomate akaba yarashatse gukomoza ku magambo Fireman aheruka kuririmba mu ndirimbo Revolution nk’uko producer Ray P wakurikiranye cyane iby’ifatwa ry’amajwi n’ikorwa ry’izi ndirimbo muri studio ye ya Ray Music yabitangarije IGIHE agira ati:
“Muri Revolution Fireman yavuze ko Diplomate Tuff Gang yamukubise inshuro Diplomate biramubabaza kuko Fireman yari yarengejeho utuntu twinshi nuko nawe agarutse aravuga ngo we Diplomate yagomba kugenda kugira ngo imbeba zirire ku meza, imbeba zimaze guhaga imwe ivamo yegura umutwe iravuga ngo ya njangwe twayikubis inshuro; urmva ko yavuze rya jambo Fireman yari yakoresheje ngo Tuff Gang yakubise Diplomate inshuro noneho na Diplomate avuga ngo iyo mbeba yavuze ko yakubise inshuro injangwe.”
Fireman yemera ko mu ndirimbo “Revolution” yaririmbye avuga koko kuri Diplomate kandi akemeza ko ibyo yaririmbye ari ukuri.
Aganira na Radio Voice Of Africa yagize ati: “Mu ndirimbo Revolution naririmbye mvuga kuri Diplomate mvuga ibyabaye koko ni impinduramatwara, naririmbyemo ibyabaye n’abantu bose barabizi ko Diplomate twamukubise inshuro, byose byabaye ahari nyuma aza kugenda n’ubwo ntazi neza icyatumye agenda. Ahanini ariko njye nabivuze ntashatse guhangana kuko njyewe simbikunda ni ibintu biraho kandi njye numva atari ibintu bikomeye, ni ibintu biri aho ni imirongo nanditse gutyo gusa.”
Mu busesenguzi bwa Producer Ray P, we avuga ko ibi Fireman yakoze ashobora kuba yarabikoze azi ko Diplomate atazapfa kugaruka mu Rwanda.
Yagize ati: “Bigaragara ko mu gihe Fireman atari yakamenyekana Diplomate we ari icyamamare nkeka ko Fireman yabaga yamugirira nk’ishyari wenda yari amufitiye nk’ishyari noneho ugasanga niba abonye uburyo bwo kumuririmba akaba yamuririmba, buriya yakekaga ko Diplomate atazagaruka abonye agarutse rero nibwo yakozwe n’isoni.”
Aganira na IGIHE, Diplomate yanze guhita yemeza ko yaririmbye Fireman. Gusa avuga ko ayo magambo akarishye yakoresheje ari inkuru isekeje yabwiwe n’umuntu akumva mu gihe gikwiye agomba kuyikoresha mu kuririmba.
Yagize ati “Ni agakuru niganiriye n’umuntu bavuga ko ‘Aho injangwe itari imbeba zirira ku meza’, ni ibyo naririmbye wenda niba hashobora kuba hari uwo bihama byaba bihuriranye ariko nta mwanya munini nigeze mbifatira.”
Fireman avuga ko iyi ndirimbo nshya Diplomate yaririmbyemo iby’uku kwihimura yayumvise, ariko akavuga ati: “Njyewe ntabwo nzi ko yanyita imbeba kuko nanjye ntabwo namutuka kuko nanjye sinumva ko yantuka, ibyo ari byo byose aramutse yarabikoze yakwigaya kabisa, ntabwo ariko nkeka ko ari njye yavuze kuko sinzi ko yabikora pe!”
Hashize igihe mu ndirimbo nshya asohora Fireman agenda agaruka ku magambo yerekana ko yishimira intera yagezeho yo kugaragaza impano ye yasaga n’iyari yarapfukiranywe. Urugero ni nko mu yitwa “Itanga Ishaka” yafashijwemo na King James, aho uyu muraperi akomoza ku magambo y’uko Imana nawe yamwibutse, ubu akaba asigaye ari umuhanzi ujya mu marushanwa akomeye cyane mu Rwanda ya Primus Guma Guma Super Star, kandi yagera kuri stage akagaragarizwa n’abafana benshi ko akunzwe cyane.
Izi zikaba ari impamvu zituma yumva ntacyo bimutwaye kuririmba kuri bimwe mu bihe bibi yaciyemo mu myaka ya za 2009, ubwo abahanzi nka Diplomate bari bakunzwe cyane.
Uku guhangana kuje gukurikira ukwa Jay Polly na P Fla n’abandi baraperi bari bamaze igihe baterana amagambo babinyujije mu ndirimbo harimo Pacson na Edisha, Jay Polly na Ama-G The Black n’abandi.
TANGA IGITEKEREZO