00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diplomate yakuriye inzira ku murima abagambanyi n’abishi muri Hip hop

Yanditswe na

Munyengabe M. Sabin

Kuya 5 April 2014 saa 09:11
Yasuwe :

Mu gihe hari bamwe mu baraperi mu Rwanda bashinja bagenzi babo ko bataye umurongo ndetse by’umwihariko bamaze kwica iyi njyana, Diplomate ku ruhande rwe ahamya ko abayangiza cyangwa abababajwe n’uko Hip Hop yapfuye we bitamureba ndetse nta na kimwe kimuhangayikishije.
Mu kiganiro Diplomate yagiranye na IGIHE, yadutangarije ko kuba mu Rwanda hari abaraperi bavugwaho kwica Hip hop haba ku bushake bwabo cyangwa abayica bishakira amaronko bitamutunguye cyangwa ngo bimubabaze dore ko na we ubwe (…)

Mu gihe hari bamwe mu baraperi mu Rwanda bashinja bagenzi babo ko bataye umurongo ndetse by’umwihariko bamaze kwica iyi njyana, Diplomate ku ruhande rwe ahamya ko abayangiza cyangwa abababajwe n’uko Hip Hop yapfuye we bitamureba ndetse nta na kimwe kimuhangayikishije.

Diplomate

Mu kiganiro Diplomate yagiranye na IGIHE, yadutangarije ko kuba mu Rwanda hari abaraperi bavugwaho kwica Hip hop haba ku bushake bwabo cyangwa abayica bishakira amaronko bitamutunguye cyangwa ngo bimubabaze dore ko na we ubwe yemeza ko ashobora kugambanirwa akicwa kandi ari ikiremwamuntu.

Ati, “Nanjye ubwanjye hari abantu bangambanira cyangwa bakantenguha nabafataga nk’ inkoramutima nizeye. Hari abarwana bifuza ko ntaho nagera bakabiharanira cyane. Intumwa n’ abahanuzi bagiye boherezwa ku isi ngo batubere abacunguzi, icyo twabakoreraga twarabicaga tukabashinyagurira. Niba njye nk’ ikiremwamuntu nshobora kugambanirwa no kwicwa, intumwa n’ abahunuzi bakagambanirwa bakicwa, nkanswe noneho ngo kwica injyana runaka tutanizeye neza y’ abitwa ko ari bo bayivumbuye, ngo ni igitangaza ngo barayishe cyangwa ntibayishe?”

Uyu muraperi wamenyekanye mu ndirimbo Kure y’imbibi, Inzu y’ibitabo n’izindi ashimangira ko Hip hop itava amaraso bityo abayica nibashaka bazakomeze bice kuko ntacyo izahindukaho.

Ati, “Niba hari uwishe Hip Hop cyangwa uyica, arica akazi ke kandi ni uburenganzira bwe kuko Hip Hop ntiva amaraso si n’ ikiremwa muntu. Ahubwo nababwira nti nibice bongere basubizemo rwose.”

Ku ruhande rwe, icyo ashyize imbere nk’umuhanzi ni ukwita ku nyungu ze bwite ashaka icyashimisha abafana be kandi bikamuteza imbere mu muziki. Diplomate ati: “Am minding my business(nitaye ku bikorwa byanjye gusa) ndi concentrated(nitaye) cyane ku gutekereza icyo ngomba gukorera abafana banjye kugira ngo bakomeze kunyiyumvamo nk’uko bikomeje kugenda bigaragara aho mbasha gutaramana nabo cyangwa guhura nabo.”

Mu baraperi bose mu Rwanda, Diplomate abo yemera ko bahagaze neza muri Hip hop kandi bashoboye kurusha abandi, ni PFLA, Green P na Bull Dogg.

Ati, “Abaraperi bakomeye mu Rwanda kandi mbona bashoboye harimo PFLA; ni umuntu ukunda gutsimbarara cyane ku mahame ya Hip Hop akaba ari n’ umuraperi ugaragaza kudacika intege no guhora akomeye mu micomporeze(mu buryo yandikamo) igihe cyose. Green P; afite flow nziza n’ ijwi riryoheye amatwi akarangwa no kudahuzagurika. Bull Dogg ; ni we muntu ushobora kwitwara neza muri Hip Hop za new School ubushobozi bukagaragara utagombye gushishoza cyane.”

Ntiyishimiye abo avuga ko bica Hip Hop

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .