00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diplomate arashima intambwe gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge yagejeje ku Rwanda

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 29 September 2015 saa 08:15
Yasuwe :

Umuraperi Nuru Fassasi wamamaye ku izina rya Diplomate mu muziki aravuga imyato gahunda ya Leta y’ubumwe n’ubwiyunge imaze kugeza Abanyarwanda ku rwego rwiza rw’imibanire ndetse n’ubworoherane.

Muri gahunda zitandukanye Leta y’u Rwanda yagiye ishyiriraho abaturage, uyu muraperi yishimira cyane iy’ubumwe n’ubwiyunge ndetse agashimangira ko imaze gucengera muri benshi kuko n’umusaruro wayo umaze kugaragara.

Mu kiganiro na IGIHE, Diplomate umwe mu baraperi bibanda ku mateka ndetse na politike yavuze ko afata ubumwe n’ubwiyunge nk’imwe muri gahunda zafashije Abanyarwanda kwigobotora ibibazo by’umwihariko abagizweho ingaruka n’amateka mabi ya Jenoside.

Yagize ati “Ndashimira Leta y’u Rwanda yarebye kure ikazana gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge kuko yafashije Abanyarwanda kwiyubaka ndetse yatumye benshi badaherwana n’agahinda”.

Yungamo ati “Ni ibihugu mbarwa byabayemo Jenoside ushobora gusanga abaturage babanye neza ndetse basenyera umugozi umwe nk’Abanyarwanda, byose mpanya neza ko bitari gushoboka iyo tutagira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge”.

Uyu muraperi yahishuriye IGIHE ko nyinshi mu ndirimbo ze azikomora ku buryo sosiyete nyarwanda ibanyemo ndetse na we akifuza gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu abinyujije mu buhanzi bwe.

Ati “Uruhare rw’umuhanzi mu kubaka igihugu twese turaruzi, niyo mpamvu ibihangano byanjye nibanda ku buryo abaturage babayeho, uburyo bayoborwamo ndetse nkareba naho iterambere ry’igihugu ryerekeza kugira ngo nanjye ntange umusasu nk’umunyagihugu”.

Diplomate avuga ko byinshi yandika mu ndirimbo ze ngo yagiye abikura mu gusoma ibitabo bivuga ku mateka, ubumenyi na politiki y’Isi. Ntiyagize amahirwe yo kubyiga mu ishuri ngo abicukumbure kuko mu yisumbuye yize imibare n’ubugenge.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .