00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diplomate arasanga abafana b’umuziki nyarwanda baracitse intege

Yanditswe na

Kate Katabarwa

Kuya 20 December 2013 saa 01:53
Yasuwe :

Nyuma y’igihe kigera ku myaka ibiri atagaragara mu muziki nyarwanda, aho yari yaragiye muri Uganda, ubu akaba amaze igihe gito agarutse, umuraperi Diplomate, wamamye cyane mu njyana zitandukanye nk’umushonji uguye isari, hagatai ya 2008 na 2010, ngo kuri we ubu abona abafana b’umuziki nyarwanda baracitse integer bigaragara.
Nyuma y’icyumweru kirengaho iminsi mike agarutse mu Rwanda, ndetse agahita asubukura ibikorwa by’umuziki aho yanamaze gushyira ahagaragara indirimbo ye yise ‘Kirazira’, (…)

Nyuma y’igihe kigera ku myaka ibiri atagaragara mu muziki nyarwanda, aho yari yaragiye muri Uganda, ubu akaba amaze igihe gito agarutse, umuraperi Diplomate, wamamye cyane mu njyana zitandukanye nk’umushonji uguye isari, hagatai ya 2008 na 2010, ngo kuri we ubu abona abafana b’umuziki nyarwanda baracitse integer bigaragara.

Nyuma y’icyumweru kirengaho iminsi mike agarutse mu Rwanda, ndetse agahita asubukura ibikorwa by’umuziki aho yanamaze gushyira ahagaragara indirimbo ye yise ‘Kirazira’, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Diplomate yavuze ko amaze kubona ko abafana ba muzika bacitse intege biboneka ku mpamvu atari yabasha kumenya neza.

Ibi akaba abivuga kubera bimwe mu bitaramo bimaze iminsi biba bititabirwa nkuko bikwiye.

Kuri Diplomate, we ngo abona ari ikibazo gikomeye ku bakora umuziki, gusa ngo yibaza niba ari ikibazo cy’uko ahakorerwa ibitaramo ari hakeya, bikaba bituma abafana bahamenyera cyane bityo bakarambirwa kubona ibintu bimwe bidahinduka, cyangwa niba ari iyindi mpamvu.

Nubwo bisa nk’ikibazo kuri Diplomate wari umaze igihe yarahagaritse umuziki, avuga ko atacitse intege kuko ngo agarukanye imbara nyinshi, ndetse n’udushya twinshi.

Kugeza ubu nyuma y’aho agarukiye mu muziki, yamaze gushyira ahagaragara indirimbo yise ‘Kirazira’ yakozwe na producer Davydenko.

Diplomate avuga ko kuri ubu afite imishinga myinshi itandukanye, harimo n’ indirimbo z’abandi bahanzi batangiye kumusaba kuririmbamo.

Umuraperi Diplomate

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .