Ku nshuro ya mbere mu mateka ye, umuraperi Nuru Fassasi wamamaye ku izina rya Diplomate yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere nyuma y’imyaka itanu amaze akora umuziki.
Mu kiganiro na IGIHE, Diplomate yasobanuye ko impamvu nyamukuru yamuteye kumara iyi myaka yose nta gihangano cye bwite kiri mu mashusho akoze ngo byatewe ahanini n’intego yatangiranye umuziki aho yashakaga kuba umuhanzi utanga ubutumwa bucengera mu mitima y’Abanyarwanda kurusha uko yahora yigaragaza mu mashusho y’indirimbo.
Yagize ati “ ‘Indeba kure’ ni yo ndirimbo yanjye ya mbere mbashije gushyira hanze mu buryo bw’amashusho, izindi nagiye ngaragaramo nazo ni nkeya cyane nabaga nazifatanyije n’abandi bahanzi, ntabwo ari izanjye. Murumva ko ari amateka nkoze, ni ikintu gikomeye”
Uyu muraperi watangiye umuziki muri Mutarama 2009 ubwo yumvikanaga mu ndirimbo ‘Umucakara w’ibihe’, ‘Kure y’imbibi’ n’izindi, ahamya ko kuba atarakoze amashusho atari uko yabuze ubushobozi ahubwo ngo yashakaga kubanza gushinga imizi mu bakunzi ba muzika.

Diplomate ati “Njye ngitangira umuziki nari mfite intego kandi ikomeye, nashakaga kubanza kuba umuhanzi ufite ubutumwa bukundwa n’Abanyarwanda kandi bwubaka umuryango. Sinashakaga kuba wa muhanzi ufite amashusho y’indirimbo 20 ariko nta butumwa buzirimo.”
Akomeza agira ati “Nashakaga ko babanza bagacengerwa n’ibyo ndirimba kandi ndakeka narabikoze”
Nyuma y’amashusho y’indirimbo Diplomate yise ‘Indeba kure’ ngo arashaka gushyira hanze izindi nshya ari gukorera muri Touch Records. Ku busabe bw’abafana kandi ngo azakomeza gushyira hanze amashusho y’indirimbo ze zakunzwe mu myaka yo ha mbere.
Reba indirimbo ya mbere Diplomate akoreye amashusho:
TANGA IGITEKEREZO