00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nabanje kuminuza kugira ngo ntangire muzika nishinganye-Munyana

Yanditswe na

Olivier Muhirwa

Kuya 11 Kanama 2012 saa 04:27
Yasuwe :

Umuhanzikazi w’Umunyarwanda Munyana Diane atangaza ko yabanje kwiga akaminuza kugirango abanze yishingane ategure ahazaza h’ubuzima bwe mbere yo gutangira muzika.
Munyana Diane uzwi ku izina rya Munyana Munyana yavukiye mu Rwanda ariko aza kujya mu gihugu cya Sweeden mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, ndetse ni naho yakuriye akaba anakihatuye kuri ubu aho ndetse yamaze no kurandiza amashuri ye muri Kaminuza akahakura impamyabumenyi ihanitse (masters) mu binyanjye no (...)

Umuhanzikazi w’Umunyarwanda Munyana Diane atangaza ko yabanje kwiga akaminuza kugirango abanze yishingane ategure ahazaza h’ubuzima bwe mbere yo gutangira muzika.

Munyana Diane uzwi ku izina rya Munyana Munyana yavukiye mu Rwanda ariko aza kujya mu gihugu cya Sweeden mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, ndetse ni naho yakuriye akaba anakihatuye kuri ubu aho ndetse yamaze no kurandiza amashuri ye muri Kaminuza akahakura impamyabumenyi ihanitse (masters) mu binyanjye no guharanira uburenganzira bwa muntu.

Munyana wavutse mu mwaka w’1988 ahamyako n’ubwo yakunze muzika akiri muto ndetse akanatangira kwiga gucuranga, ngo yasanze atabibangikanya no kwiga ahitamo kubanza gushyira bimwe ku ruhande, umuziki akazayizamo arangije amwe mu mashuri ye ari nako byaje kugenda.

Ubwo yaganiraga na IGIHE, yari yaje mu Rwanda gusura bamwe mu bo mu muryango we harimo na Se umubyara, ariko Nyina we yapfuye mu gihe cya Jenoside, yatangaje ko ubu aricyo giheke kugirango agaragaze impano ye mu byo kuririmba n’ubwo avuga ko kugeza ubu ataramenya aho akomora iyo mpano.

Munyana Diane uzwi ku izina rya Munyana Munyana

Kugeza ubu mu ndirimbo enye amaze gusohora mu gihe cy’umwaka umwe abazumva bahamya ko atari umwiga bitewe n’ijwi rye rirongorotse ndetse n’inyana yazo.

Munyana ukiri ingaragu aracyaririmba mu Cyongereza gusa ariko ngo mu minsi ya vuba azaba yanatangiye kuririmba mu Kinyarwanda nk’uko yabitangarije IGIHE.

Mu ndirimbo ze aririmba ubuzima busanzwe, urukundo ndetse n’ubworoherane, ariko rimwe na rimwe ngo ananyuzamo na ka politiki gake bitwe n’ibyo akoramo.

Inkuru bifitanye isano:

Umuhanzi Munyana afite impano nawe ubwe ataramenyera inkomoko


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Amakuru

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .