Umuraperi Danny Nanone avuga ko yavumbuye ko iyo ukoranye indirimbo n’abandi bahanzi ariko cyane cyane ab’abakobwa irushaho gukundwa.
Danny yamenyekanye cyane mu ndirimbo nk’Akamunani n’Ijanisha yakoranye na King James na Inshuti yakoranye na Knowless, ni umwe mu bahanzi bakunze gukorana indirimbo n’abandi bahanzi kandi zigakundwa aha twavuga nk’izo yakoranye na King James, Knowless, Neg G the General, Sacha n’abandi.
Ubwo yaganiraga na IGIHE.com yagize ati:”Burya iyo ukora business (ubucuruzi)ushaka inzira ushobora gucamo ku buryo yakubyarira umusaruro kuruta uwo wari usanzwe ubona”.
Akomeza avuga ko akimara gutekereza ko kujya akorana indirimbo nyinshi n’abandi bahanzi ariko cyane ab’igitsina gore yahise akorana indirimbo na Knowless abona abantu barayikunze cyane bityo ahita yiyemeza kujya agerageza agakorana indirimbo nyinshi n’abandi bahanzi ariko cyane cyane ab’igitsina gore.
Danny yaboneye ho no kuvuga ko ashimishwa cyane n’urwego muzika nyarwanda imaze kugeraho kandi ashimira abakunzi ba muzika nyarwanda kuba basigaye bakunda abahanzi b’iwabo kuruta abo hanze.
Ati:”Ibi bigaragarira cyane mu bitaramo, ubona ko batwishimira kurusha abo hanze n’ubwo nabo ari abahanga”, ariko na none anenga bake bagipfobya umuziki wo mu Rwanda.

Bitarenze ukwezi kwa Gicurasi 2012, Danny araba nawe amurika ku mugaragaro album ye ya mbere ataratangariza izina, ati:”Sinavuga izina rya album none aha, abakunzi banjye bagomba gukomeza kuyigirira amatsiko”.
Akomeza asaba abakunzi be kurushaho kumushyigikira muri uyu mwaka kuko ngo ashaka kwigaragaza cyane no gukora ibihangano bibanyura birenze uko bari basanzwe bamubona.
TANGA IGITEKEREZO