Nyuma y’igihe gito amaze asinyanye amasezerano y’imikoranire na Incredible Records, umuraperi Danny Nanone yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ntagukoza isoni’ imwe mu mishinga ikomeye uyu muhanzi amaze iminsi atunganyiriza muri Incredible.
Mu kiganiro Danny Nanone yagiranye na IGIHE ubwo yatugezagaho aya mashusho, yadutangarije ko nyuma y’iyi ndirimbo hari indi mishinga azakorana na Bernard Bagenzi ari na we muyobozi wa Incredible ndetse akaba yizeye ko azakora byinshi byiza kurusha iyi ndirimbo.
Ati, “Nyuma y’iminsi mike nyine maze nsinye muri Incredible hari n’ibindi bikorwa nzashyira hanze mu minsi mike iri imbere. Icyo nabwira umufana cyangwa undi muntu wese ukunda ibihangano byanjye ni uko iyi ari imirabyo bari kubona inkuba ziri inyuma”

Uretse iyi video, hari ibindi bikorwa birimo indirimbo nshya z’amajwi n’amashusho y’uyu muhanzi ari gutunganyiriza muri Incredible ndetse mu minsi iri imbere akazakomeza kubigeza ku bafana be buhoro buhoro.
TANGA IGITEKEREZO