Mu kiganiro Danny Nanone yagiranye na IGIHE ubwo yatugezagaho aya mashusho, yadutangarije ko iyi ndirimbo ari imwe mu zigize album ya gatatu azashyira hanze mu mpera z’umwaka afatanyije na Incredible.
Ati, “Iyi ni imwe mu ndirimbo zigize album yanjye ya Gatatu nshaka kuzashyira hanze mu mpera z’umwaka. Ikindi gikomeye ni uko ari impano nageneye abakundana, irimo ubutumwa bwiza ndetse n’uburyo ikozemo ndakeka bizishimirwa na benshi.”
Uretse iyi video, hari ibindi bikorwa birimo indirimbo nshya z’amajwi n’amashusho y’uyu muhanzi ari gutunganyiriza muri Incredible ndetse mu minsi iri imbere akazakomeza kubigeza ku bafana be buhoro buhoro.

Ati, “Ibikorwa byo birahari, hari ama projects menshi y’indirimbo audio na video nshaka gushyira hanze mu minsi iri imbere. Hari zimwe zigiye kurangira hari n’izo twatangiye mu minsi iri imbere tuzagenda tuzigeza ku bafana”
Album ya mbere Danny Nanone yayise ’Ijanisha’, iya kabiri ayita ’Tubiziranyeho’.
TANGA IGITEKEREZO