Inkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba, icumbikiye impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi mirongo ine na bine.
Kuri uyu wa gatatu, umuhanzi Danny Vumbi yataramiye impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi y’i Mahama, mu rwego rwo kuzifuriza iminsi mikuru isoza umwaka myiza.
Umuhanzi Danny Vumbi akunzwe mu Rwanda muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Ni Danger’, ‘Baragowe’, ‘Ni uwacu’ n’izindi.

Danny Vumbi yaririmbiye i Mahama kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Ukuboza 2015. Byari muri gahunda yateguwe ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe impunzi (MIDIMAR) n’abafatanyabikorwa bayo barimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) n’abandi.
Iyi Minisiteri ifatanyije na UNHCR bifurije impunzi kuzagira Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2016.
Impunzi z’Abarundi ziba muri iyi nkambi, zishimiye Danny Vumbi mu buryo bukomeye cyane cyane mu ndirimbo ‘Ni Danger’ na ‘Ni uwacu’. Yafatanyije n’ababyinnyi bo mu matorero y’urubyiruko yashingiwe muri iyi nkambi.



TANGA IGITEKEREZO