00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Danny yashoye imbaraga zose mu muziki uhimbaza Imana nta nyungu ategereje

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 25 January 2015 saa 08:30
Yasuwe :

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Danny yiyemeje gukoresha impano abwira abantu kugaruka kwa kabiri k’Umwami Yesu abinyujije mu mpano ye yo kuririmba ndetse akabikora nta gihembo cy’amafaranga ategerejemo.
Danny yabwiye IGIHE ko intego nyamukuru y’ubuhanzi bwe idashingiye ku kugira inyungu z’amafaranga awuvanamo ahubwo icyo ashyize imbere ngo ni ukubwira abantu ubutumwa bw’Imana no kubibutsa gahunda n’amasezerano yayo.
Yagize ati, “Ngiye gukora umuziki wanjye (…)

Yagize ati, “Ngiye gukora umuziki wanjye mvuga ubutumwa bw’Imana ahantu hose ntagamije inyungu iyo ariyo yose. Icyo nshyize imbere ni ukubwira abantu ko bagomba kwitegura kuko turi mu minsi ya nyuma yo kugaruka k’Umwami nk’uko yabidusezeranyije. Ntabwo umuziki wanjye ugamije gusarura amafaranga ahubwo ndi gukora umurimo w’Imana”.

Uyu muhanzi mushya mu ndirimbo zihimbaza Imana yongeye guhwitura bagenzi be kurushaho kugandukira Imana ndetse no kubibwiriza abantu babinyujije mu mpano Nyagasani yabahaye dore ko ariyo ntego nyamukuru imuzanye mu muziki.

Danny Habarurema arateganya kwagura ubuhanzi bwe abinyujije mu bikorwa bitandukanye birimo kubwiriza ubutumwa bwiza, kwitanga, gufasha abatishoboye n’ibindi bitandukanye azajya akora ku buryo Isi yose izamenya gahunda y’Imana.

Danny yamaze gukora indirimbo yitwa ‘Ni Umwam’i yiyongera ku zindi eshanu amaze gukora.

KANDA HANO USHOBORE KUMVA

Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Amakuru

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .