00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biography

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 11 January 2012 saa 08:52
Yasuwe :

Umuhanzi Daniellah amazina asanzwe yitwa Daniellah Rusagara. Ni mwene Peter Rusagara na Esperance muteteri. Yavutse kuwa 21 Ukuboza 1990, akaba bucura mu muryango w’abana 3. Yavukiye mu Ntara y’i Burasirazuba.
Ubuhanzi bwe yatangiye kubugaragaza mu mwaka wa 2009, ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Ni nk’abandi’ (Impfubyi). Iyi ndirimbo yayikoreye muri Studio MCLO Studio ubwo Kayitare Wayitare yatangazaga ko agiye gufasha abana b’abakobwa bifitemo impano. Iyi ndirimbo yakorewe (…)

Umuhanzi Daniellah amazina asanzwe yitwa Daniellah Rusagara. Ni mwene Peter Rusagara na Esperance muteteri. Yavutse kuwa 21 Ukuboza 1990, akaba bucura mu muryango w’abana 3. Yavukiye mu Ntara y’i Burasirazuba.

Ubuhanzi bwe yatangiye kubugaragaza mu mwaka wa 2009, ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Ni nk’abandi’ (Impfubyi). Iyi ndirimbo yayikoreye muri Studio MCLO Studio ubwo Kayitare Wayitare yatangazaga ko agiye gufasha abana b’abakobwa bifitemo impano. Iyi ndirimbo yakorewe Celebrity Music yatumye uyu muhanzi Daniellah amenyekana hirya no hino mu Rwanda. Nyuma yaho yaje kujya yitabira ibitaramo bitandukanye.

Gusa uyu muhanzi ntiyakomeje gukora cyane ngo arusheho kumenyekana kuko hari ubundi buhanzi bujyanye n’ubugeni yari arimo. Yagize ati:”Icyo gihe nari mpugijwe n’ibintu nari ndi gukora birimo akandi kazi k’umushinga wo gutangira gushushanya no gukora ubugeni”.
Ku itariki ya 30 Ukuboza yakoze imurika ry’ibindi bikorwa akora birimo iby’ubugeni.

Uko yasohoye indirimbo
Nyuma y’indirimbo ya m,bere Impubyi yasohoye mu 2009, yaje gusohora iyo yise ‘Milliyoneri’ yasohoye mu 2010, ‘Sinamuvaho’ yasohoye 2010. Izo zombie yazikoreye kwa David muri Future Records. Yakoze indi ndirimbo yise ‘Winzitira’ yaririmbanye na Kim n’indi yise ‘Ngenza Buhoro’ yakoreye muri Celebrity Music. Iyi ndirimbo ikaba ari yo ye nshya.

Izindi ndirimbo harimo iyo yakoranye n’abandi bahanzi Ally-G yitwa ‘Amarira y’Umurambo’ n’indi ndirimbo yayikoranjye na Ama-G yitwa ‘Umuhanda’.

Uyu muhanzi n’ubwo aririmba mu njyana isanzwe, ari gutegura album y’injyana yihariye African Beat icuranzemo ibicurangisho bya kinyafurika ategereje gufashwamo n’undi muntu wamwemereye kuzakoyikora. Muri iyo album ateganya kuzafashwa na Mico Prosper.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Danielah

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages