00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperikazi Dada Cross yagarutse mu Rwanda bucece

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 25 Kanama 2012 saa 02:30
Yasuwe :

Umuraperikazi usanzwe ubarizwa ku mugabane wa Amerika Dada Cross yagarutse mu Rwanda ku buryo butavuzwe cyane nk’uko mbere ajya kuza mu Rwanda byagendaga. Uyu muraperikazi yageze i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Kanama 2012 ariko ntiyiyereka itangazamakuru.
Uyu muhanzikazi yagiye yandika ku rubuga rwa facebook ko ari mu Rwanda, nyamara ntiyigera abitangaza mu bitangazamakuru. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Kanama 2012 nibwo Dada Cross yahuye n’umunyamakuru wa IGIHE.
Mu kiganiro (...)

Mu kiganiro yagiranye nawe Dada yavuze ko impamvu atifuje gutangaza iby’urugendo rwe mu bitangazamakuru, ari uko atari aje mu bitaramo.
Gusa avuga ko nk’umuhanzi hari gahunda azakorera mu Rwanda zo kurangiza gutunganya Album ye. Dada Crosss aheruka gushyira hanze indirimbo nshya yise “Bounce”.

Kenshi iyo agaragaye muri Kigali, Dada Cross, aba aherekejwe n’umuhanzi VD Frank, wamwinjije mu mwuga wo gukina amafilimi. Uyu VD Frank bagaragaye mu mafoto basomana, ayo mafoto akaba yarafashwe mu gutunganya Filimi nshya bakinanyemo yanditswe na VD ubwe yitwa “Tuzibanira”.

Dada Cross avuga ko ataramenya igihe nyirizina azasubirira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, n’ubwo avuga ko bishobora kuba ari mu gihe kingana n’ukwezi kumwe.

KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Bounce By Dada Cross

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .