00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi VD Frank azashyingiranwa n’umuraperikazi Dada Cross muri uku Kuboza

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 26 Ugushyingo 2012 saa 02:40
Yasuwe :

Tariki ya 21 Ukuboza 2012 umuhanzi VD Frank wamenyekanye cyane ku bw’ubuhanzi bwo kuririmba, akaba asigaye ari umukinnyi n’umwanditsi w’amafilmi azashyingiranwa n’umuraperikazi Dada Cross mu Murenge wa Kacyiru.
Aganira na IGIHE, VD Frank avuga ko ubukwe bwe buzaba ari ubwo mu mategeko, ko ubundi bukwe bwo mu miryango buzaba muri Werurwe 2013, bukazabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho bazatura.
VD Frank avuga ko indi mihango yo gufata irembo yamaze kuyikora.
Yagize ati “ubukwe ni tariki (...)

Yagize ati “ubukwe ni tariki 21 Ukuboza mu murenge wa Kacyiru mu gusezerana mu mategeko, ariko ubukwe buzabera muri USA muri Werurwe. Gufata irembo ibyo nabikoze kera igihe yaherukaga inahangaha.”

Kuri benshi, urukundo rwa VD Frank na Dada Cross rwafashwe nk’impanuka kuko bombi, batigeze batangaza ko bakundana, kandi bari abantu bavugwa cyane mu bitangazamakuru byo mu Rwanda.

Mu bindi, VD Frank arateganya igitaramo cyo kumurika sosiyete ye ikora ibijyanye n’amafilimi yitwa "Kigaliwood" yakoze Filimi ebyiri ze zitwa Tuzibanira. Iki gitaramo kizaba mu cyumweru gitaha tariki ya 30 Ugushyingo 2012 kizabera Relax Bar and Restaurant mu nyubako irimo isoko rishya rya Nyarugenge.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .