00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dada Cross yeruye agira icyo avuga ku rukundo rwe na VD Frank

Yanditswe na

Ally Muhawe

Kuya 27 June 2012 saa 10:59
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunyarwandakazi Dada Cross ubwo aherutse mu Rwanda yagaragaye kenshi ari kumwe n’umuhanzi VD Frank, n’ubwo bombi batakunze kugira icyo batangaza ku mubano wa bo, ntibyabujije benshi kugira icyo babacyekera, ndetse bamwe bagera aho kuvuga ko bibaniraga. Kuri ubu Dada Cross yagize icyo abivugaho.
Ku nshuro ya mbere benshi bibazaga bati: “Ese VD Frank na Dada Cross bamenyanye ryari? Gute? Umubano wa bo ushingiye kuki? Nyuma y’aho bakinaniye filimi “Tuzibanira” maze amafoto ya yo (…)

Umuhanzi w’Umunyarwandakazi Dada Cross ubwo aherutse mu Rwanda yagaragaye kenshi ari kumwe n’umuhanzi VD Frank, n’ubwo bombi batakunze kugira icyo batangaza ku mubano wa bo, ntibyabujije benshi kugira icyo babacyekera, ndetse bamwe bagera aho kuvuga ko bibaniraga. Kuri ubu Dada Cross yagize icyo abivugaho.

Ku nshuro ya mbere benshi bibazaga bati: “Ese VD Frank na Dada Cross bamenyanye ryari? Gute? Umubano wa bo ushingiye kuki? Nyuma y’aho bakinaniye filimi “Tuzibanira” maze amafoto ya yo akayitanga kugera hanze, urujijo mu bantu rwarushijeho kwiyongera kuko ayo mafoto yabagaragazaga nk’abakoze ubukwe rwihishwa.

Nubwo baje gusobanurira abantu ko ayo mafoto ari ayo muri filimi, ntibyabujije bamwe kuguma kwibaza bati: “Ese koko buriya kuba barifotozanyije basomana ntibisobanura ko bakundana? Naho se izina ry’iriya filimi ntiryaba ryemeza ko bazibanira koko?”

Twashatse kubamara ayo matsiko (urujijo) maze kuwa Kabiri tariki 26 Kamena 2012 tuganira na Dada Cross atangariza IGIHE byinshi ku buzima bwe, ndetse anagira icyo avuga kuri VD Frank.

Ku byerekeye VD Frank, Dada Cross yatangarije IGIHE ko bamenyanye muri 2007 ubwo VD Frank yajyaga gutaramira mu Buholande maze bagahurirayo we yaje kuhatemberera.

Abajijwe uburyo bamenyanye dore ko we yari ataratangira muzika kuko yayitangiye mu mwaka ushize wa 2011, Dada Cross yasubije ko yamubonye agasanga ari uw’igikundiro akwiye kumenya.

Yagize ati: “Nkubwije ukuri, VD Frank ni umuhungu wiyubaha kuko uko namukekaga si ko namubonye cyangwa ibivugwa hanze si ko ameze; ni umuntu uri serious (wiyubaha), ufite igikundiro kandi uzi icyo ashaka mu buzima. So(Ubwo) naramubonye numva ngomba kumumenya, ndamumenya mbona afite potentiel tu (ingufu tu)”.

Twamubajije niba barakundanye neza ari uko ageze mu Rwanda, maze asubiza agira ati : “Umva reka tuve kur’iyi topic (ibi)”. Abajijwe niba koko barabanaga, Dada abihakana agira ati : « Hoya nta bwo nigeze mbana na Vd Frank».

Iby’uko byagenze kugira ngo bakinane filimi “Tuzibanira”, yavuze ko bwari u bwa mbere akinnye filimi, ngo ubwo yajyeraga mu Rwanda yasanze Vd Frank afite inyandiko ngenga ya yo (written story) maze ahita amufasha kuyishyira mu bikorwa.

Ku kuba izina rya yo ryaba rivuga ko koko bazibanira, Dada Cross yabihakanye na byo atangaza ko atari filimi ikina ku buzima bwa bo, ahubwo ikina ku buzima rusange.

Dada Cross uretse iyo filimi yakinnye, ni n’umuraperi. Yavutse mu 1989, afite impano ya muzika yemeza ko imuba mu maraso ku buryo nta cyatuma areka muzika.

Yatangarije IGIHE kandi ko ari hafi kumurika album ye ya mbere “Umwana” igizwe n’indirimbo 8 zirimo iyitwa ”Riderman”, “Umwana”, n’iyitwa “Warampemukiye”.

Dada ubu atuye muri Leta ya Ohio ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arimo kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishami ry’ubucuruzi (Master of Business Administration) muri Kaminuza ya Minnesota.

N’ubwo amaze igihe gito avuye mu Rwanda, Dada Cross yatangaje ko uyu mwaka wa 2012 utazarangira atahagarutse kuko afite imishinga myinshi azaza kuhakorera irimo kumurika album no kuyimenyekanisha, ndetse ngo akaba yazanakina izindi filimi.

Icyamushimishe kurusha ibindi mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda ni urugwiro yakiranywe, na ho icyo amaze gukumbura cyane ni igitoki.

Mu bihimba by’umubiri we icyo akunda kurusha ibindi ni amaguru, akaba afite tattoo (inyandiko ishushanyije) mu mugongo yanditseho ”Love is alive”, yatangarije IGIHE ko yayishyizeho mu mwaka wa 2010 abitewe ni uko azi ko urukundo rubaho.

Foto:Ally M.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .