Dada Cross wamenyekanye mu ndirimbo nka Warampemukiye , Umwana, Kuki, I need You n’izindi kuri ubu yitegura kwibaruka umwana mu minsi ya vuba kuko inda abura igihe gito ngo ivuke .
Amakuru IGIHE ifite gihamya yemeza ko uyu muraperikazi uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika atwite inda y’imvutsi ndetse umugabo wayimuteye akaba ari umunyarwanda ufite ibikorwa by’ubucuruzi bikomeye mu mujyi wa Kigali .

Nubwo yanze gutangaza izina rya se w’uyu mwana ugiye kugera ku isi mu minsi ya vuba, Dada Cross yaduhamirije ko atwite koko ndetse ageze kure yitegura gukora ubukwe .
Ati, “Ndatwite, ntabwo nakora ikosa ryo gutwara inda nta mugabo mfite . Uwo tugiye kubyarana ni umugabo wanjye, twamaze kujya imbere y’amategeko turasezerana hasigaye kujya mu kiriziya gusa . Ni mu minsi ya vuba nzabyara kandi ndabyishimiye kuko uwo tugiye kubyrana na we turi bamwe”
Uyu muhanzi wavuzweho kuba mu rukundo n’uwitwa VD Frank gusa ibyabo bikarangira bucece, nyuma yo kwibaruka azahita ashingana urugo n’uyu mugabo bagiye kubyarana .

Ati, “Nzarushingana na we . Mu mwaka utaha nzaza mu Rwanda nibinkundira, twamaze gufata gahunda neza yo kurushinga.”
Dada Cross yiyongeye ku rutonde rwa bamwe mu bahanzikazi nyarwanda babyaye mbere yo kubaka urugo gusa we afite umwihariko kuko avuga ko yatwaye iyi nda abizi neza kandi abishaka akaba yitegura kurushingana n’uyu musore banamaze gusezerana imbere y’amategeko .
Reba indirimbo Dada Cross aherutse gukorana na T-Max w’i Burundi:
TANGA IGITEKEREZO