Umuraperi Dada Cross yapfushije mubyara we witwa Francois Hagenimana wari umutoza w’umukino uzwi na “Amerika Football” muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya Ohio, wapfuye ku myaka makumyabiri n’ine gusa.

Dada Cross yagize ati “Iruhuko ridashira Francois, twagukundaga kandi ubumuntu bwawe buzatugumamo nubwo kubyakira byananiye aho uri nzi ko uruhutse! Umutima urenda guturika. Gusa hari impamvu wagiye n’ibyinshi navuga gusa ikiniga kikambuza byose mbyibitsemo tuzagukumbura ikipe yawe ibuze umutoza mwiza".
Francois yatozaga mu ikipe ya Centerville High School.

Aganira na IGIHE yatangaje ko atari muri Amerika ngo ubu ari muri Afurika ariko yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwe bikomeye, kandi yari umuntu benshi bakunda.
TANGA IGITEKEREZO