Amazina yanjye nitwa Mucyo Justin nzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Cubaka. Ndi mwene Nibavure Kizungu na Marie Jeanne barakomeye. Mvuka ndi imfura mu muryango w’abana umunani (8). Ntuye muri Kigali- Gatsata. Ndi umuhanzi umenyerewe mu gucuranga gitari ndetse no kuririmba mu ndirimbo za Gospel.
Ndi umuhanzi ucuranga muri Moriah Group ikorera muri Moriah Entertainment.
Amashuri abanza n’ayisumbuye nabyigiye mu gihugu cya Congo ari naho navukiye ngakurira. Naje mu Rwanda mu 1996.
Natangiye kuririmba mu mashuri mato mfite imyaka 12, mu rusengero ndi kumwe na bagenzi banjye. Ku myaka 14 ntangira kwiga gitari mu gihe cy’amezi atandatu. Nibwo naje kwinjira muri Korali y’abana. Ku myaka 16 nashinganye itsinda n’inshuti zanjye. Muri iryo tsinda twatozwaga n’abahanzi bagize itsinda rya Sowers, bamenyekanye cyane mu Rwanda.
Naje guhitamo kuririmba ku giti cyanjye ndi kumwe na mushiki wanjye uzwi ku izina rya Justine. Maze gukura, naje gufata umwanzuro wo gukomereza ubuhanzi bwawe mu Rwanda, ari nabwo nazaga mu Rwanda. “Numvise naza gucurangana na bagenzi banjye ba Sowers bari baje kuririmba mu Rwanda.”
Indirimbo yanjye ya mbere yitwa Kazi Kubwa nakoreye muri Studio ya Kiruru Nine Production kwa Mastola.
Kugeza ubu maze gusohora indirimbo 12 zikubiye muri Album nise Yesu Akupenda. Iyi album namaze kuyishyira hanze. Zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi Album ni nka Yesu Akupenda, Je Vivrai, Ijwi ryiza, Celebrons Notre Dieu, Nitakusifu Yesu, Maombi yetu, Nitamutumikia, Heureux l’Homme, Ngolu ya Nzambe, habali ya Mbingu, Le Secret de la Reussite n’izindi.
Muri bimwemu bihangano nakoranye n’abandi bahanzi mbacurangira gitari harimo Rehoth Ministry (aho ngaragara muri Video y’indirimbo Ku Musaraba), Aimee Uwimana, Gaby, Aline Gahongayire, Dominic Nic, Alex Dusabe, Tonzi, Korali Iriba Butare, n’abandi.
Ndateganya kurushaho kongera ubumenyi mu gucuranga Gitari Accoustic na Solo mbifatanya no kuririmba “Numva ubumenyi mfite nshaka kubwongeraho ubundi nkagera ku rwego mpuzamahanga”. Ndateganya gufasha abandi bahanzi.
Ndifuza no gukora amashusho y’ibihangano byanjye.
Imwe mu ndirimbo igaragaramo umuhanzi Cubaka Justin acuranga:









TANGA IGITEKEREZO