Umuhanzi w’Umunyarwandakazi, Aicha Uwimana (Ciney), wari witabiriye ibirori byateguwe na Ndule Awards, i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuwa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2013, mu rwego rwo kwishimira amahoro mu Karere no muri Congo-Kinshasa, yahaherewe igihembo cy’umuhanzi w’umunyarwanda uhagarariye Akarere k’ibiyaga bigali.

Ubwo yaganiraga na IGIHE, agishyika i Kigali, kuri uyu wa Gatandatu tariki 21, Ciney yavuze ko yishimiye cyane iki gihembo yahawe, ariko ngo kikaba ari icy’u Rwanda rwose, cyane cyane Minisitiri Mushikiwabo kubera uruhare rwe mu bubanyi n’amahanga.
Ati: “Nishimye cyane kuba nahawe igihembo nk’umuhanzi uhagarariye Akarere k’ibiyaga bigali. Ku bwanjye ndumva atari icyanjye, ahubwo ngituye Minisitiri Mushikiwabo, kuko ndabona ari we ugikwiye ku bw’akazi akora k’ububanyi n’amahanga. Mpamya ko kuba iki gihembo gihawe u Rwanda ari we mbikesha.”
Ciney washyikirijwe iki gihembo na colonel olivier Hamuli, umuvugizi w’ingabo za Congo-Kishasa (FARDC) mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.
Ciney yacyakiranye ubwuzu agira ati: “Ndishimye cyane! Amahoro akomeze asagambe mu Karere kacu.” Col Hamuli na we ati: “Cyangwa amahoro akomeze asagambe hagati y’u Rwanda na Kongo?” Ciney na we arongera ati: “Yego amahoro asagambe hagati y’u Rwanda na Congo.”
Ibi birori bya Ndule Awards bibaye ku nshuro ya gatanu, byabereye mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, mu mutekano wose kandi byitabiriwe n’abantu b’ingeri zose bakomeye nk’uko Ciney yabidutangarije, ngo byari byiza cyane bishyushye.
Ati: “Nitabiriye ibirori byo kwishimira amahoro mu Karere, kandi ni amahoro koko kuko nahavuye ntabonye n’abarwana cyangwa abatukana. Nahavuye amahoro ntaha amahoro kandi nta kibazo na kimwe nigeze mpagirira”
Mu butumwa Ciney avuga ko akuye muri iri rushanwa cyangwa ibirori, ngo ni uko nk’abanyamuziki bakwiye gushyira imbere umuziki ubanisha abantu bakarwanya umwiryane wose, nkuko byari mu nsanganyamatsiko y’iri rushanwa igira iti: (Non aux armes, qui aux arts) ryabaye ari inshuro ya kkane n’iya gatanu zikubiranyijwe kubera ko hatari habonetse umwanya mbere bitewe n’umutekano muke.
Hatanzwe ibihembo 24 muri iyi Ndule Awards, aho na Perezida wa Congo, Joseph Kabila, yagenewe igihembo cy’ishimwe cy’uko yagaruye amahoro mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa,.
Abandi bahanzi bahawe ibihembo muri ibi birori ni Fally Ipupa wahawe igihembo cy’umuhanzi ufite indirimbo ifite amashusho meza y’umwaka, na Patience Ibembo wahawe igihembo cy’umuhanzi w’umunyekongo mwiza uba mu mahanga.
Ciney, niwe muhanzi w’umunyamahanga wabashije kuhahererwa igihembo kuko ari nawe wabashije kwitabira wenyine, bitewe nuko Massamba wari wahawe ubutumire bwo kujyayo na we atabashije kwitabira.
Yemeza Kandi ko Ndule Awardz yamuhuje n’abandi bahanzi bakomeye nka Fabrigas, Lokwa Kanza, Awilo Longomba, n’abandi benshi.
Ciney wari wahagararariye u Rwanda, ngo azanabasha kwitabira bimwe mu bitaramo bizabera i Kinshasa mu minsi iri imbere, kandi avuga ko yiyemeje kuzaba intumwa y’amahoro mu Karere abinyujije mu buhanzi bwe.

Abahanzi n’abanyapolitiki begukanye ibihembo
Indirimbo nziza ya gikirisitu: “Oza Malamu” ya frère Michaux.
Indirimbo ifite amashusho meza: “Service” ya Fally Ipupa …
Igihembo cy’umuhanzi gakondo wo muri Kivu: Fabrice Mufiritsa
Igihembo cy’uwagize umwimerere: Mack El Sambo
Ijwi ryiza ry’umugabo muri Kivu: JC Kibombo
Ijwi ryiza ry’umugore muri Kivu: Yonne Fatuma
Album nziza ya gikirisitu: “Pasteur patron” ya frère Patrice Ngoy musoko
Album nziza: “Power kosa leka” ya Fally Ipupa
Umuntu wegereye akanita ku muziki: Willy Musheni
Igihembo cya pool Malebo : Bonaventure Engobo
Ijwi ryiza ry’umugabo muri Congo-Kinshasa yose: Ferre Gola
Ijwi ryiza ry’umugore: Cindy le coeur
Igihembo cyagenewe umuhanzi wo muri Diaspora: Patience Ibembo
Indirimbo nziza: Match kwata de Ferre Gola
Umuhanzi mushya mu njya za gikirisitu: Pasteur Athoms Mbuma
PIgihembo cyihariye cy’abakemurampaka: Costa Couleur
Igihembo cy’akarere k’ibiyaga bigari: Ciney wo mu Rwanda (Umuririmbyi)
Igihembo cy’umushyushyarugamba mwiza: Alain wo muri Zaiko avec la dans Vimba.
Igihembo cyo kwizera: Fabrigass le métis noir
Igihembo cy’ubudasa: Jean Goubald Kalala
Igihembo cy’amahoro: FARDC
Igihembo cyo gukunda igihugu: Gouverneur wa Kivu Julien Paluku
Igihembo cy’abasha: Martin Ekanda Ekanda
Igihembo cy’itangazamakuru: B-one tv
Igihembo cyo guharanira ubumwe bw’igihugu: Perezida Kabila


TANGA IGITEKEREZO