Umuhanzikazi Ciney arabeshyuza abamuvuzeho ko yagiye hanze y’u Rwanda kubyara kuko yari mu gihugu cya Gabon ku mpamvu z’umuryango we.
Uyu muhanzikazi uririmba injyana ya Hip Hop mu minsi ishize akaba yarabarizwaga mu gihugu cya Gabon, aho avuga ko yari yagiye kurwaza umubyeyi we urwariyeyo, nk’uko yabitangarije IGIHE.com agira ati: “Mu by’ukuri ntabwo nari nagiye kubyara nk’uko babivuga ahubwo nari nagiye muri Gabon kureba papa umbyara wari urwaye kuko ariho aba, ari nabyo byatumye ndeka ikizamini nari ngiye gukora”.
Uyu muhanzi yasoje atubwira ko ubu agarutse kandi afite ingufu zo gukomeza umuziki we ndetse ubu akaba afite umuterankunga mushya uturuka mu gihugu cya Uganda.
Twabamenyesha ko uyu muhanzikazi nyuma y’aho agarukiye amaze gukora indirimbo yise ’Ndiho’ nyuma y’aho abakunzi be bamubazaga aho yagiye.


















TANGA IGITEKEREZO