00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ciney yasohoye indirimbo ‘Tuma bavuga’ irimo uruhurirane rw’imico Nyafurika

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 13 March 2013 saa 04:43
Yasuwe :

Mu myambaro gakondo ya Kinyafurika, ndete no mu byino gakondo zo mu bihugu by’u Rwanda, Uburundi, Tanzaniya, Uganda na Kenya nibyo byihariye amashusho y’abagaragara mu ndirimbo ‘Tuma bavuga; y’Umuhanzi w’Umunyarwandakazi Uwimana Aisha uzwi ku izina rya Ciney.
Iyi ndirimbo y’amashusho yamaze gukundwa na benshi nyuma y’igihe gito igeze hanze, uyu muhanzi ubundi usanzwe umenyerewe mu nyana ya Hip Hop yayikoze abifashijwemo n’Itorero Indangamirwa, aho ndetse avuga ko kuri ubu agiye kujya (…)

Mu myambaro gakondo ya Kinyafurika, ndete no mu byino gakondo zo mu bihugu by’u Rwanda, Uburundi, Tanzaniya, Uganda na Kenya nibyo byihariye amashusho y’abagaragara mu ndirimbo ‘Tuma bavuga; y’Umuhanzi w’Umunyarwandakazi Uwimana Aisha uzwi ku izina rya Ciney.

Iyi ndirimbo y’amashusho yamaze gukundwa na benshi nyuma y’igihe gito igeze hanze, uyu muhanzi ubundi usanzwe umenyerewe mu nyana ya Hip Hop yayikoze abifashijwemo n’Itorero Indangamirwa, aho ndetse avuga ko kuri ubu agiye kujya avanga injyana, dore ko ngo n’injyana ya Kinyafurika igiye kwiganza mu bihangano bye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE kuwa 13 Werurwe 2012, Ciney yavuze ko akora iyi ndirimbo yari agamije gushimisha abatuye mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba. Yagize ati “Nkora iyi ndirimbo nayikoze mu jyana ya Kinyafurika kuko mba nshaka gushimisha abakunzi banjye bose, yaba abakunda izi njyana za Kinyafurika, ndetse n’abakunda Hip hop bose nzajya mbakorera ibyo bifuza kandi byiza, usibye ko muri uyu mwaka indirimbo zanjye nyinshi zizaba ziganjemo Umudiho Nyafurika, ariko Hip hop nayo ndacyayikora nta kibazo”.

Uwimana Aisha Ciney

Kuba u Rwanda rwarinjiye mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’i Burasirazuba, nabyo ngo biri mu byatumye Ciney akora indirimbo nk’iyi kandi akaba azakomeza kuzikora mu rwego rwo kwagura isoko rya muzika ye mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Ciney agira ati “Rwanda ubu ruri mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’i Burasirazuba, bituma dukora ibintu kugirango isoko rwa Muzika Nyarwanda ryaguke. Ngirango wabonye ko nakoresheje imico yose: iya Kinyarwanda, kuko ‘Utera uburenzi abwibanza’, hari Abagande, Abanyakenya n’Aburundi, buri wese yisangamo.

Uyu mukobwa umaze gukora indirimbo zigera ku munani, eshatu muri zo ziri no mu mashusho, avuga ko gukundwa kw’indirimbo ze bimutera akanyabugabo ko gukora cyane kandi akaba ashima byimazeyo abamutera ingabo mu bitugu bose, yaba itangazamakuru n’abandi bamufasha mu buryo butandukanye.

Kumyaka ye 21, Ciney kuri ubu umaze kurangiza amashuri yisumbuye akaba anakora kuri City Radio, asoza ikiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “Birashimisha iyo ukoze abantu bagashima bitera imbaraga zo gukora byinshi kandi bikomeye.

Reba indirimbo ’Tuba bavuga’


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .