00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Ciney agendeye kuri Ndabaga arashaka gukora ibyo abakobwa batinya

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 5 May 2013 saa 05:16
Yasuwe :

Agendeye ku mateka y’ubutwari bwa Ndabaga, umuhanzi Uwimana Aisha Ciney, yamaze gushyira ahagaragara igice cya Kabiri cy’indirimo yise NdabagaII, akaba avuga ko nawe yifuza kuzaba umukobwa w’intyoza muri muzika, ndetse ko no mu bikobwa bye yifuza kuzaba umukobwa w’ingirakamaro nka Ndabaga wari umukobwa w’intwari.
Ciney ashyize ahagaragara iyi ndirimo yise Ndabaga II, nyuma yo gusohora iya mbere yayibanyijirije, ni na nyuma kandi y’igihe gito asohoye amashusho y’indirimo yakunzwe yise (…)

Agendeye ku mateka y’ubutwari bwa Ndabaga, umuhanzi Uwimana Aisha Ciney, yamaze gushyira ahagaragara igice cya Kabiri cy’indirimo yise NdabagaII, akaba avuga ko nawe yifuza kuzaba umukobwa w’intyoza muri muzika, ndetse ko no mu bikobwa bye yifuza kuzaba umukobwa w’ingirakamaro nka Ndabaga wari umukobwa w’intwari.

Ciney ashyize ahagaragara iyi ndirimo yise Ndabaga II, nyuma yo gusohora iya mbere yayibanyijirije, ni na nyuma kandi y’igihe gito asohoye amashusho y’indirimo yakunzwe yise “Tumabavuga”.

Agira ati “Abakobwa tugomba gutinyuka tugakora nk’ibyo basaza bacu bakora, abazi amateka y’umukobwa w’icyitegererezo witwaga Ndabaga ibikorwa n’ubutwari byamuranze, yambereye urugero cyane, kandi n’uwicyitegererezo kuri njye. Akaba aribyo ngaragaza ko nshaka kuba nka Ndabaga muri muzika, kuko yari umukobwa nishimira”.

Uyu muhanzi kandi urimo gutera intamwe muri muzika muri iyi minsi, avuga ko yifuza ko abakobwa bakiri bato bamenya amateka ya Ndabaga, bakaba bamwigiraho gutinyuka ibyitwa ko byagenewe abahungu gusa.

Agira ati ”Ndifuriza ko abakobwa bose cyane barumuna bacu bakiri bato ko bamenya amateka ya Ndabaga, bakabyigiraho mu gutinyuka gukora ibyo basaza bacu bakora nk’uko Ndabaga yabigenje muri kiriya gihe, gusa twebwe ubu hari byinshi twakora”.

Iyi ndirimbo, uyu muhanzi usigaye ari n’umushyushyarugamba kuri City Radio mu Kiganiro Gali ya moshi cyinyura kuri iyo radio kuva ku isaha ya saa kumi kugera saa mbiri z’umugoroba, yayikoranye na Ziggy 55 ndetse na Jules Sentore, naho iya mbere akaba yari yarayikoranye n’umuraperi Jay Polly.

Ndabaga ni umukobwa wabayeho ahasaga mu 1,700. Yavutse ari ikinege, akiri uruhinja se aratabara. Nta washoboraga kuva ku rugerero hatabonetse uwo kumukura.

Byashoboraga gukorwa n’umwana we w’umuhungu cyangwa undi muvandimwe we ariko w’igitsina gabo. Aba rero ngo ntabo Nyamutezi se wa Ndabaga yagiraga , bityo akaba yaragombaga kuguma mu rugerero.

Amaze guca akenge, Ndabaga yatangiye kubaza nyina aho se aba, nyina akamusubiza ko aba mu rugerero kandi akaba atazavayo atabonye umutabazi. Ndabaga niko kwiyemeza kujya gukura se, yihidura nk’umuhungu aragenda arabishobora ndetse ahiga abahungu, byageze n’aho agororerwa n’umwami birangira anamurongoye kubera ubutwari bwe.

Umva indirimbo Ndabaga II



KANDA HANO USHOBORE KUMVA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .