Amazina yanjye ni Ingrid KARANGWAYIRE, navukiye Kicukiro ni naho ntuye. Amashuri y’inshuke n’abanza nayize kuri Saint Joseph, ayisumbuye nyiga kuri IFAK. Narangije mu mwaka wa 2011.
Ntegereje gutangira Kaminuza muri Nzeri I Butare.
Natangiye gukunda kuririmba kuva mfite imyaka icumi, ariko niyemeza kuzajya muri studio ari uko ndangije secondaire, n’ubwo mbere ho gato muri 2010 nari nafashije umuahanzi tuvukana Lil G kuririmba mu nyikirizo y’indirimbo yitwa ‘Umunsi Mukuru’.
TANGA IGITEKEREZO