00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mushiki wa Lil-G yasohoye indirimbo imwinjiza mu buhanzi

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 30 Kamena 2012 saa 01:10
Yasuwe :

Ingrid Karangwayire, mushiki w’umwe mu baraperi begukanye igihembo cy’umuhanzi muto cya Salax Awards, Lil-G, yinjiye mu buhanzi nyirizina ku izina rya Ciano.
Uyu muhanzi mushya uje mu njyana ya R’n’B yatangiriye ku ndirimbo yise “Ni Wowe” ushobora kumva kuri IGIHE. Avuga ko kujya mu buhanzi kwe abahini byatewe no gukurira akikijwe cyane n’ibijyanye n’imyidagaduro.
Avuga ko yakunze umuziki cyane binyuze mu kujya mu bitaramo bitandukanye no kujya mu nzu zitunganya umuziki kenshi ari nabyo ahamya ko (...)

Ingrid Karangwayire, mushiki w’umwe mu baraperi begukanye igihembo cy’umuhanzi muto cya Salax Awards, Lil-G, yinjiye mu buhanzi nyirizina ku izina rya Ciano.

Uyu muhanzi mushya uje mu njyana ya R’n’B yatangiriye ku ndirimbo yise “Ni Wowe” ushobora kumva kuri IGIHE. Avuga ko kujya mu buhanzi kwe abahini byatewe no gukurira akikijwe cyane n’ibijyanye n’imyidagaduro.

Avuga ko yakunze umuziki cyane binyuze mu kujya mu bitaramo bitandukanye no kujya mu nzu zitunganya umuziki kenshi ari nabyo ahamya ko byatumye aza kwisanga nawe yatangiye ubuhanzi atyo.
Ciano yatangiye kuririmba afasha musaza we Lil-G mu ndirimbo yitwa “Umunsi Mukuru” yamuririmbiyemo inyikirizo.

Aganira na IGIHE yagize ati:” Natangiye gukunda kuririmba kuva mfite imyaka icumi, ariko niyemeza kuzajya muri studio ari uko ndangije amashuri yisumbuye, n’ubwo mbere ho gato mu 2010 nari nafashije umuahanzi tuvukana Lil G kuririmba mu nyikirizo y’indirimbo yitwa ‘Umunsi Mukuru’.”

Producer Davydanko, wakoze indirimbo ya mbere ya Ciano, avuga ko ari umuhanga mu ijwi rye, akemeza ko aramutse agiye mu buhanzi afite intego yazavamo umuhanzi nyawe. Yagize ati:”Wumva ko mu miririmbire ye ari umuhanga, arabizi!”

Ciano, niwe mukuru kuri musaza we, Lil-G, umaze kumenyekana cyane kumurusha. Afite imyaka 19 y’amavuko. Arangije amashuri yisumbuye muri IFAK I Kigali, arateganya gutangira amasomo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda I Butare, mu mwaka w’’amashuri wa 2013.



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Ni Wowe By Ciano

Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Amakuru

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .