00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’ibitaramo i Buruseli n’i Genève, Christopher mu nzira agaruka

Yanditswe na

Elisha

Kuya 7 January 2014 saa 06:34
Yasuwe :

Umuhanzi Christopher yifatanyije n’Abanyarwanda baba mu Bubiligi no mu Busuwisi gusoza umwaka banatangira undi mu ndirimbo ze, none aratangaza ko kuwa Gatatu tariki 8 Mutarama 2014 yiteguye kugaruka mu mujyi wa Kigali.
Ku nshuro ye ya mbere yari akandagiye ku mugabane w’u Burayi, Christopher avuga ko yakiriwe neza cyane ndetse yatunguwe n’umubare munini w’abafana bitabirije ibitaramo bye ndetse bakanagaragaza ko bazizi ubwo bafatanyaga nawe kuririmba.
Mu gitaramo yakoreye i Buruseli (…)

Mu gitaramo yakoreye i Buruseli afatanyije n’umusaza Makanyaga Abdul, benshi mu banyarwanda ndetse n’inshuti zitandukanye zituruka mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo na bo bari bitabiriye bafatanya gutangira umwaka mushya mu gitaramo cyabaye tariki 31 Ukuboza 2013.

Tariki 4 Mutarama 2014 nibwo Christopher yataramiye mu mujyi wa Genève mu Busuwisi aho yishimanye n’Abanyarwanda bahatuye.

Mu kiganiro na IGIHE ubwo yari mu Busuwisi, Christopher yatangaje ko yiteguraga gusubira mu Bubiligi ariko indege ikamusiga nubwo yaje kubona indi nyuma yaho.

Uyu muhanzi utunganyiriza muzika ye muri Kina Music azagaruka mu Rwanda kuwa Gatatu aho avuga ko akuye i Burayi amasomo menshi azifashisha mu kwagura muzika ye.

Mu mafoto, dore uko igitaramo cy’i Buruseli cyari kimeze:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages