Abahanzi Fireman, Danny Nanone, Christopher, Bull Dogg, Senderi na Kamichi basezerewe mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III, mu gitaramo cyabereye kuri uyu wa Gatandatu kuri Serena Hotel i Kigali.
Muri iki gitaramo, abahanzi bakomeje bavuze ko bishimye cyane kuza muri batanu bahatanira kuzegukana miliyoni 24.
Gusa bamwe mu bavanywe mu irushanwa bavuze ko batabyishimiye.
Dore uko byari bimeze:
- Tariki 10 Kanama nibwo hazatangazwa umuhanzi uzaba wegukanye umwanya wa mbere muri PGGSS III ahabwe miliyoni 24 z’Amanyarwanda
10 : 25 PM Abahanzi batanu bakomeje bahawe umwanya buri wese yongera aririmba indirimbo imw imwe.
Abahanzi basezerewe ni Fireman, Danny Nanone, Christopher, Bull Dogg, Senderi na Kamichi.
Abahanzi bakomeje muri PGGSS III
- Mico The Best
- Knowless
- Riderman
- Dream Boyz
- Urban Boyz
Buri muhanzi usezerewe yahawe umwanya wo kuvuga ijambo. Senderi na Bull Dogg bavuze ko iri rushanwa rya PGGSS III ririmo akarengane. Senderi yagize ati "Mu Rwanda ahantu hose akarengane karacitse, ariko aho gasigaye ni hamwe ni mu muziki honyine".
Fireman nawe yagaragaje ko atashimishijwe n’ukuvanwa mu irushanwa, ariko avuga ko n’intera yateye ayishimira Imana ndetse ko Inkono ihira igihe.
Kamichi ariko we yavuze asa n’usubiza amagambo Senderi yavuze, nuko avuga ko nta karengane kabayeho. Yavuze ko abatowe bari babikwiriye kandi ko nta muntu wakwihandagaza ngo avuge ko babereye muri iri rushanwa.
Betty Sayinzoga wo muri PWC atanze amanota y’abahanzi bakomeza
9: 28 PM Abahanzi 11 bose bahamagawe imbere y’abari muri iki gitaramo ngo hatangazwe abahanzi batanu bakomeza n’abandi batandatu basezererwa.
9: 00 PM Kamichi niwe ukurikiyeho, ari nawe ushoje icyiciro cya mbere cyo kuririmba. Kamichi aririmbye indirimbo ye Warambeshye, ariko atunguranye mu magambo ye kuko avuze nk’uwisezerera mbere y’uko hatangazwa abaszerewe. Agize ati "Uyu munsi ushobora kuba ari wo wanyuma kuba turi kumwe ariko birasanzwe mu irushanwa".
8: 57 PM Umurapi Bull dogg niwe ukurikiyeho mu ndirimbo ye Icyuki. Abaana be bari kubyinana n’uyu muraperi waje wambaye ikoti n’itisi, imyambarire atamenyereweho.
8: 52 PM Umuhanzi Christopher niwe ukurikiyeho mu ndirimbo Habona
8: 47 PM Urban Boyz batangiye kuririmbira mu rwambariro indirimbo Kelele abantu bavuza induru nyinshi babagaragariza ko babishimiye cyane. Bahise baririmba indirimbo yabo Bibaye.
8: 43 PM Knowless niwe ukurikiyeho mu ndirimbo Nzaba Mpari. Knowless aririmbye ari wenyine nta torero Inganzo Ngali zari zisanzwe zimenyerewe kumuherekeza ku rubyiniro.
8: 38 PM Dream Boyz nibo bakurikiyeho mu ndirimbo "Data Ni Nde"
8: 32 PM Riderman niwe ukurikiyeho. Indirimbo ye Abanyabirori itumye abantu bamugaragariza ko bamwishimiye bavuza induru nyinshi.
8: 28 PM Hakurikiyeho umuhanzi Fireman umuhanzi wishimiwe cyane hano muri SERENA, aririmbye indirimbo Ca Inkoni Izamba
8: 21 PM Senderi niwe muhanzi ukurikiyeho. Ahise we ahagurutsa abantu mu ndirimbo ye Jalousie
8: 14 PM Umuhanzi Mico Prosper niwe ukurikiyeho. Aririmbye indirimbo Sinakwibagiwe
Mico ashimishije abantu benshi bamukomera amashyi kubera uburyo imiririmbire ye ayihuje n’imibyinire y’abana be. Mico agize ati "Navamao nagumamo nzaguma guha inguu iyi njyana".
8: 10 PM Hatangajwe ko abahanzi bose uko ari 11 babanza kuririmba mbere y’uko hatangazwa abakomeza n’abasigara. Buri muhanzi agiye kugenda aririmba indirimbo imwe imwe. Danny Nanone niwe utangiye aririmbye indirimbo Mbikubwire
8: 00 PM Hatangijwe igitaramo cya LIVE
7: 50 PM: Abahanzi, abanyamakuru n’abandi batumiwe bari gufata amafunguro n’icyo kunywa.
Live Band iri gucurangira abarimo imbere. Urebye abantu bari mu cyumba cya Serena ni benshi kandi banyuzwe n’izi ndirimbo
Foto: Faustin Nkurunziza



















TANGA IGITEKEREZO