Iyi ndirimbo ‘Agatima’ inakunzwe cyane muri iki gihe yagombaga kuba yaragiriye hanze rimwe na ‘Tulia’ ya Knowless kuko zafatiwe amashusho igihe kimwe ubwo baheruka muri Kenya muri Nzeri 2014.
Christopher yavuze ko kuba amashusho yayo yaratinze kujya hanze ahanini byatewe n’ibibazo byabayemo mu kuyitunganya, abonye harimo ibyamugoye byanashoboraga gutuma asubira muri Kenya kuyifatira amashusho yahisemo kuyitunganyiriza mu Rwanda.
Ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo mu buryo bw’amashusho, Christopher yabanje kwisegura ku bakunzi be bari bamaze igihe kirekire bategereje iyi ndirimbo. Ati “Natinze kuyishyira hanze, ndabanza kwisegura ku bafana banjye, ntabwo ari njye wabiteye ahubwo ni twa tubazo twajemo bituma nyishyira hanze ntinze’

Nyuma y’iyi ndirimbo , Christopher arateganya guhita atangira gutunganya amashusho y’indi ndirimbo yise ‘Urubavu’.
Yagize ati “Nyuma y’iyi ndirimbo imishinga irakomeje, navuga ko tugiye gutangira gukora amashusho ya ‘Urubavu’, bidatinze nayo nzayishyira hanze. Ikindi ni uko uyu mwaka nshaka gukora indirimbo nyinshi nzahuriramo n’abandi bahanzi, hari iyo tugiye gushyira hanze nakoranye na Jay Polly, Ama G na Bruce Melody, hari n’izindi nyinshi”
TANGA IGITEKEREZO