Muri iyi ndirimbo yiganjemo amagambo y’urukundo Christopher aririmba agira ati:
Ubanza ngukunda ngakabya,
Koko barabivuze ngo amaso akunda ntareba neza
Biragoye kunyumvisha ko hari ikibi wakora
Iyo babikuvuzeho ndarakara, nkakurwanaho
Kuba ngukunda byatumye ibibi ukora ntabibona
Riderman na we yunga mu rya Christopher akavuga uburyo hari igihe umuntu akunda umuntu akamwimariramo by’ikirenga ku buryo adashobora gupfa kubona amakosa ye cyangwa ibibi akora.
Nyuma y’iyi ndirimbo , Christopher arateganya guhita atangira gutunganya amashusho y’indi ndirimbo yise ‘Urubavu’.
Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Agatima’ ngo afite indi mishinga ikomeye ari gukoraho azagenda ageza ku bakunzi be ku buryo batazicwa n’irungu.

Yagize ati “Nyuma y’iyi ndirimbo imishinga irakomeje, navuga ko tugiye gutangira gukora amashusho ya ‘Urubavu’, bidatinze nayo nzayishyira hanze. Ikindi ni uko uyu mwaka nshaka gukora indirimbo nyinshi nzahuriramo n’abandi bahanzi, hari iyo tugiye gushyira hanze nakoranye na Jay Polly, Ama G na Bruce Melody, hari n’izindi nyinshi”
’Ndakabya’ ni indirimbo y’urukundo ya Christopher afatanyije na Riderman ikaba yarakozwe na Producer Clement muri Kina Music.
TANGA IGITEKEREZO