Umuhanzi Chrispin Ngabirama yavutse kuwa 25 Ukwakira 1981, avukira i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi ku babyeyi b’abanyarwanda bari barahungiyeyo. Nyuma ya Jenoside, uyu muhanzi yaje guhunguka aza mu Rwanda nuko we n’umuryango batura mu Rwanda. Se yapfuye mu 1995 nyina apfa mu 2001.
Amashuri ye yayarangirije muri Kaminuza yigenga ya Kigali ahitwa l’Université Libre de Kigali (ULK) mu mwaka wa 2009. Yize ibijyanye n’imibare.
Yatangiye iby’ubuhanzi nuko ashinga ihuriro ry’abahanzi mu Rwanda rizwi ku izina rya « Rwandan family ». mu mwaka wa 2008 nibwo yatangiye kuririmba ku giti cye. Yaje no gutumitwa mu Buholande muri « RAP Song Event ».
Kuva mu mwaka wa 2010, yiyemeje guhamya inganzo ifatanya n’ingirakamaro za Afurika mu guhindura sosiyete nyafurika. Ibi akaba abicishan mu bihangano bitandukanye ahimba byiganjemo ubutumwa bwubaka bukanaganisha ku gusana afurika no kwita ku ndangagaciro zayo.
Yatangiye gukora kuri album ye ya mbere yise ‘Adieu l’Afrique Shida’ iriho indirimbo zakunzwe nka « Bravo Union Africaine ».
Mu butumwa bwe aeushaho kwibanda ku gukangurira urubyiruko rwa Afurika mu kwiyubakira umugabane. Ibi bigaragazwa ahanini n’amashusho y’ibihangano bye.
Reba Indirimbo Bravo Union Africaine ya Chrispin hano kuri IGIHE.com:
TANGA IGITEKEREZO