00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Chrispin aramurika album ye ”Adieu l’Afrique Shida” muri Werurwe

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 15 February 2012 saa 08:38
Yasuwe :

Ku cyumweru, tariki ya 11 Werurwe (Mars) 2012, nibwo umuhanzi Chrispin uririmba mu njyana ya Reggae azashyira ahagaragara album ye yise ”Adieu l’Afrique Shida” muri Serena Hotel guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00’).
Muri iki gitaramo, umuhanzi Chrispin Ngabirama ateganya kuzaba ari kumwe n’abahanzi bakunzwe kandi baririmba mu njyana ya Reggae nka Natty Dread, Holly Jah Doves (Ras Kayaga Maguru), n’abahanzi baririmba mu njyana gakondo nka Masamba Intore ndetse n’umuraperikazi (…)

Ku cyumweru, tariki ya 11 Werurwe (Mars) 2012, nibwo umuhanzi Chrispin uririmba mu njyana ya Reggae azashyira ahagaragara album ye yise ”Adieu l’Afrique Shida” muri Serena Hotel guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00’).

Muri iki gitaramo, umuhanzi Chrispin Ngabirama ateganya kuzaba ari kumwe n’abahanzi bakunzwe kandi baririmba mu njyana ya Reggae nka Natty Dread, Holly Jah Doves (Ras Kayaga Maguru), n’abahanzi baririmba mu njyana gakondo nka Masamba Intore ndetse n’umuraperikazi nyarwanda uzaba uvuye muri USA ari we Dada Cross, hamwe n’abandi azatangaza mu minsi ya vuba.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE.com, uyu muhanzi udakunda kuboneka mu biganiro (interviews) yavuze ko umuhanzi wese uzagaragara muri iki gitaramo cye azaba aririmba ku buryo bwa Live, akaba ari nayo mpamvu avuga ko yagiye atumira abahanzi babishoboye.

Yagize ati:”Umwihariko ni uko nagiye nsaba abahanzi bazamfasha ndebeye ku bahanzi bazi bashoboye live music”.

Gusa ku rutonde rw’iyi Album Chrispin yitiriye indirimbo ye ’Adieu l’Africa Shida’ ntihagaragaraho imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane yitwa “Bravo Union Africaine” kubw’impamvu zihariye yemeye kuzatangariza abakunzi ba IGIHE.com mu minsi ya vuba.

Dore zimwe muri Video z’indirimbo za Chrispin: Dieu d’Afrique, Bravo Union Africaine na Pays de Somalie .

Reba amashusho y’indirimbo Adieu l’Afrique Shida yitiriwe Album


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .