00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu buhanzi bwe Chrispin agaruka ku bibazo byabaye agatererenzamba muri Afurika

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 17 March 2012 saa 09:31
Yasuwe :

Kuba Album ya mbere y’umuhanzi Chrispin yitwa ‘Adieu l’Afrique Shida- Urabeho Afurika y’Ibibazo’ iriho indirimbo zivuga kuri Afurika ni imwe mu mpamvu zatumye mu gitaramo cya cyo kuyimurika higanzamo imico n’imbyino za Kinyafurika aho aririmba asaba amahuro, ihumure n’ituze mu baruye uyu mugabane.
Mu kiganiro na IGIHE.com, Chrispin, wabonye abantu batari benshi cyane ubwo yamurikaga album ye ku mugaragaro, yavuze ko yashimishijwe no kuba yageze ku ntego ye yo kumurika Album ya mbere kandi (…)

Kuba Album ya mbere y’umuhanzi Chrispin yitwa ‘Adieu l’Afrique Shida- Urabeho Afurika y’Ibibazo’ iriho indirimbo zivuga kuri Afurika ni imwe mu mpamvu zatumye mu gitaramo cya cyo kuyimurika higanzamo imico n’imbyino za Kinyafurika aho aririmba asaba amahuro, ihumure n’ituze mu baruye uyu mugabane.

Mu kiganiro na IGIHE.com, Chrispin, wabonye abantu batari benshi cyane ubwo yamurikaga album ye ku mugaragaro, yavuze ko yashimishijwe no kuba yageze ku ntego ye yo kumurika Album ya mbere kandi ku buryo bwa bw’imbonankubona (Live).”

Uyu muhanzi, wagaragaye mu myambarire ya Kinyarwanda hamwe n’abakobwa bamuririmbiraga bakanamubyinira, yavuze ko abahanzi bagomba gutinyuka bagatangira kuririmba ku buryo bwa Live.

Yagize ati:”Ntabwo ushobora kuvuga ngo ikintu cyakunaniye utaratangira kugikora. Yego n’ubushobozi bugenda buba buke n’abaterankunga bakagenda badutenguha ariko twakabaye dushyiramo ikintu cya ’live’ tukagerageza kubikora muri ubwo busobozi buke kugira ngo tubashe gushyira abantu mu mitwe ko Live ishoboka kandi tukayimenyereza.”

Chrispin yagaragaje ababyinnyi babyina mu mbyino zihuza n’ibyo aririmba. Urugero ni nk’aho aririmba asaba ko intambara za Afurika zahagarikwa; aho yagaragaje uko Abanyafurika bagenda bababazwa n’ibibera ku mugabane hafi ya wose birimo intambara, amapfa, gukunda ubutegetsi n’ibindi.

Yanagaragaye kandi yambaye amabendera atandukanye harimo iry’u Rwanda n’irya Somaliya mu rwego rwo gusaba ubumwe n’ubwiyunge mu bihugu byose bya Afurika bigafarana urunana.

Yagize ati:”Nashakaga kugaragaza uburyo twakwishakira ibisubizo ku bibazo bya Afurika, nabigaragaje mu ndirimbo nise ‘Adieu l’Afrique Shida’ nahisemo kwitirira Album yanjye. Ubu butumwa kandi buri no mu zindi ndirimbo zanjye zigize iyi Album nashyize hanze.”

Twabibutsako igitaramo vyo gushyira ahagaragara album ya mbere y’uyu muhanzi cyabaye ku cyumweru tariki ya 11 Werurwe 2012, muri Serena Hotel.

Abaririmbyi b'umuhanzi Chrispin
Chrispin aririmba mu gitaramo cyo kumurika Album ye Adieu l'Afrique Shida

"Adieu l’Afrique Shida" indirimbo yitiriwe Album ya Chrispin

Foto:IRAKOZE R.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .