00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyamba si ryeru hagati ya Chrispin n’itsinda ryo gufasha Abanyasomaliya

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 24 February 2012 saa 02:21
Yasuwe :

Mu gihe abagize itsinda ryo gufasha Abanyasomaliya bugarijwe n’inzara ryateguye igitaramo cyo gukusanya inkunga, Umuhanzi Ngabirana Chrispin wagomba kuzakiririmbamo yabyanze habura iminsi micye ngo kibe.
Umuhanzi Ngabirana avuga ko ibi byatewe n’uko abayobozi ba “Rwanda Youth Campaign for Somalia” butumvikanye nawe ku gihe cy’itangwa ry’amafaranga ibihumbi ijana (100.000Frw) yo guhemba abacuranzi bari kuzamufasha kuririmba Live, bigakubitira n’imyiteguro arimo yo kumurika Album ye yise (…)

Mu gihe abagize itsinda ryo gufasha Abanyasomaliya bugarijwe n’inzara ryateguye igitaramo cyo gukusanya inkunga, Umuhanzi Ngabirana Chrispin wagomba kuzakiririmbamo yabyanze habura iminsi micye ngo kibe.

Umuhanzi Ngabirana avuga ko ibi byatewe n’uko abayobozi ba “Rwanda Youth Campaign for Somalia” butumvikanye nawe ku gihe cy’itangwa ry’amafaranga ibihumbi ijana (100.000Frw) yo guhemba abacuranzi bari kuzamufasha kuririmba Live, bigakubitira n’imyiteguro arimo yo kumurika Album ye yise ‘Adieu l’Afique Shida’,

Ibyo kutagaragara muri iki gitaramo cyo gutabariza Abanyasomaliya bazahajwe n’inzara bishimangirwa n’uko atarimo kugaragara ku matangazo acyamamaza kandi yagombaga kuba ariho.

Bishimangirwa kandi na Rwema Sibomana Jean Nepo, uyobora “Rwanda Youth Campaign for Somalia” watangarije IGIHE.com ko uyu muhanzi atazagaragara muri icyo gitaramo kuko batumvikanye ku gihe bazamuhera amafaranga yo guhemba abazamufasha.

Yagize ati:” Yaduhamaye atubwira ko abona ko atiteguye neza kuko ibyo yari yadusabye twari twabimwemereye ariko igihe cyo kubimuha ntitwagihuza neza. Ariko n’ubu yaza akadufasha; gusa hari igihe umuntu akubwira ko atagishoboye gufasha ukarekera nta kundi byagenda”.

Mu kiganiro n’Umuhanzi Chrispin yavuze ko yari yasabye abategura iki gitaramo kumuha amafaranga ibihumbi ijana (100.000Rfws) mbere, kugira ngo azabashe guhemba abacuranzi bazamufasha kuririmba Live muri icyo gitaramo biteganijwe ko kizaba kuwa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2012 kuri Sports View Hotel, nyamara bakanga. Chrispin kandi akavuga ko bamubwiye ko bazayamuha nyuma ariko akavuga ko ari ukuruhanya.

Yagize ati:”Namusabye kumpa amafaranga agomba kumfasha guhemba abacuranzi, ariko we ambwira ko azayampa nyuma kandi ntibyakunda kuko amafaranga yose nayashoye mu kwitegura kumurika Album, atayampaye mbere sinabasha kuzana abacuranzi”.

Iki gitaramo kizatangirwamo inkunga yo gufasha Abanyasomaliya bugarijwe n’inzara cyari cyatumiwemo uyu muhanzi uririmba mu njyana ya Reggae nk’umuhanzi ufite indrimbo zivuga kuri kuri Afurika muri rusange harimo n’iya Somaliya bwite ari yo ‘Pays de Somalie’.

Uyu muhanzi kandi arateganya kumurika Album ye kuwa 11 Werurwe 2012 muri Serena Hotel.

Hejuru ku ifoto: Umuhanzi Chrispin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .