Umuhanzi Chrispin Ngabirama uzwi mu ndirimbo yitwa “Dieu d’Afrique” asanga injyana ya Reggae idahabwa agaciro yagakwiye guhabwa kimwe n’izindi njyana.
Uburyo uyu muhanzi avuga ko injyana ya Reggae idahabwa agaciro…
Aha akaba atunga agatoki Salax Awards aho agira ati:”Salax Awards ni igitekerezo cyiza ariko kirimo kugenda gipfa kuko kirimo amarangamutima menshi cyane! Gisa nk’aho kijya gukorwa cyararangije kuba, ubundi hagakurikiraho imihango iherekeza igikorwa cyarangiye!
Uburyo abahanzi batorwa n’uburyo bahabwa ibihembo ubona birimo ikibazo ugasanga bashyiriramo injyana bifuza bo ubwabo kuko ntibajya bashyiramo Reggae ngo nayo igire umwanya wayo nk’izindi njyana nka RnB/Pop, Afrobeat, Hip-Hop, Gakondo n’izindi nk’aho yo itabaho mu Rwanda kandi wareba neza ugasanga yarahozeho kandi iriho n’abahanzi bayikora bariho uhereye kuri Ben Rutabana, Natty Dread, Holly Jah Doves, Kid voice njyewe Chrispin n’abandi.”
Gusa kuri izi mpungenge yagaragaje, Mike Karangwa umuyobozi wa IKIREZI Ltd itegura Salax Awards yavuze ko uyu muhanzi yitiranyije injyana. Mike yatangarije IGIHE.com ko iyi njyana aririmba ya Reggae itafatwa nk’umwihariko kuko iri muri kimwe mu byiciro byatoranyijwemo abahatanira Salax.
Mike yagize ati:”Reggae ibarirwa mu njyana zifite umudiho nyafurika, ni ukuvuga ko iri muri Afrobeat. Ari ibyo twari no gushaka abaririmba za Reggaeton, Roumba n’izindi kandi zoze zibumbiye mu njyana zifite umudiho nyafurika.”
Yagize icyo asobanura ku mashusho ye ateye ubwoba ya “Dieu d’Afrique”
Aganira na IGIHE.com nyuma yo gufata amashusho yagize ati:”Mba mbaza Imana niba yumva ugutabaza kwacu, Kuki duhorana intambara, ubwicanyi, inzara n’amapfa!”
Uyu muhanzi kandi avuga ko mu gufata aya mashusho agerageza gusaba Imana ko yakiza Afurika ikava mu bibazo byinshi ihora ihura nabyo. Yagize ati:"Mbwira Imana nti ko waduhaye ubutaka bwera burimo ubutunzi bwinshi, umuco mwiza, watwongeye no ku bwenge bumeze nk’ubwa Salomon?"
Uyu muhanzi asoza gufata aya mashusho yavuze ko mu Rwanda asanga injyana aririmba ya Reggae hari benshi batarayiha agaciro ikwiriye ngo babe bamenya ko nayo ari injyana nk’izindi kandi ifite abahanzi bayiririmba kandi bayishoboye.
Uyu muhanzi yemeza ko iyi njyana ifasha abahanzi kuririmba batanga ubutumwa ari nayo mpavu akenshi usaga banaririmba ku butumwa bukora ku mutima. Bityo agasaba ko abategura amarushanwa n’abagaragaza isura y’umuziki nyarwanda bagakwiye kuyiha agaciro ikwiye.
Dore amwe mu mafoto y’indirimbo Dieu d’Afrique
TANGA IGITEKEREZO