Umuhanzi Chrispin Ngabirama, uririmba mu njyana ya Reggae, yasinyanye amasezerano yo gukorana indirimbo no gukwirakwiza ibihangano bye bya muzika na Studio ikorera mu bufaransa yitwa Gad Anbessa, isanzwe ikorana n’abahanzi baririmba mu njyana ya Reggae hirya no hino ku isi.
Aganira na IGIHE, Chrispin yavuze ko bazakorana ku buryo bwa internet, aho bazajya bamwoherereza ‘instrumental’ akayiririmbiramo nawe akaboherereza indirimbo bakayitunganyiriza iwabo, atiriwe ajyayo.
Chrispin yavuze ko mu gutunganya indirimbo bagiye gutangira gukorana kuri eshatu yifuza gusohora vuba ari zo "Etre Héro na "Burundi" na "Bamenye", naho mu gukwirakwiza ibihangano bye bagakorana kuri Album ye nshya aheruka gusohora yitwa “Adieu l’Afrique Shida”.
Muri iki kiganiro kirambuye Chrispin yagize kandi icyo avuga ku makuru avuga ko hari bamwe mu bahanzi badakunda gucurangwa no kuvugwa mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, nawe arimo.
Soma ikiganiro kirambuye Chrispin yagiranye na IGIHE:
IGIHE: Watubwira kuby’amasezerano uheruka gusinyana na Gad Anbessa
Chrispin: Kugeza ubungubu tumaze gusinyana amasezerano y’indirimbo 3, ebyiri ziri mu Gifaransa (iyitwa “Etre Hero” na “Burundi”) n’indi ndirimbo imwe iri mu Kinyarwanda yitwa “Bamenye” kuri contrat ya riddims (Riddim akaba ari instrumental bohereza nkokora record). Nkaba nabashije gusinya nabo amasezerano yo gukwirakwiza umuziki wanjye (contrat de distribution phonique kuri Itunes ya Album yose “Adieu l’Afrique Shida” ifite indirimbo 10).
IGIHE: Ese bakumenye bate? Bamenye ibihangano byawe bate?
Chrispin: Bamenyeye kuri Internet, by’umwihariko kuri facebook, basura urubuga rwanjye www.chrispin.fr, banyandikira bambwira ko bakunze indirimbo zanjye n’ubutumwa zitanga. Bambajije bimwe mu bibazo ari nabyo byatumwe dutangira gukorana muri ubu buryo.
IGIHE: Ni iki witeze ko kizahinduka mu muziki wawe nyuma yo gukorana nabo?
Chrispin: Kugeza ubu ndacyakeneye ibirenze ibi ngibi kuko nkeneye gusinya amasezerano menshi, cyane cyane ay’ibitaramo n’imyiteguro yabyo, ntirengagije n’iza studio zikomeye.
IGIHE: Mu gihe cyashize wakunze kugaruka ku kuba itangazamakuru mu Rwanda ricuranga abahanzi bamwe, abandi ntiribacurange. Ibi bikunze no kugarukwaho n’abandi bahanzi, ese usanga biterwa n’iki nk’umuhanzi uvuga ko udacurangwa cyane ku maradiyo?
Chrispin: Ibyo simbitindaho kuko njye aho bigeze ntacyo bimbwiye, kuko maze kwiha undi murongo gusa ntibizambuza gukomeza gukora umuziki wanjye. Gusa sinabura kwibutsa abanyamakuru ko gucuranga indirimbo zanjye ntabwo baba bafashije Chrispin gusa, ahubwo ko baba bafashije na société nyafurika by’umwihariko nyarwanda kubera ubutumwa burimo.
IGIHE: Hari indirimbo nshya uri gutegura izaba irimo amazina y’abantu bose bakugiriye nabi, ese byaba ari byo? Niba ari byo izaba imeze gute?
Chrispin : Ntabwo ari amazina nkayo twitwa, ahubwo ni ubutumwa bureba abo bantu kuko ngo ubwira benshi hakumva beneyo. Cyane y’uko inspiration nyikura mu buzima ngenda mbamo bwa buri munsi.
IGIHE: Ni ubuhe butumwa ukunda gutanga mu bihangano byawe? Kubera iki?
Chrispin: Niyemeje kutanga umusanzu wanjye mu mpinduka ya société nyafurika byumwihariko ku igihugu cyanjye cy’ u Rwanda. Mbakangurira guharanira amahoro no kwiteza imbere.
IGIHE: Ni izihe gahunda zawe za muzika uteganya mu minsi iri imbere?
Chrispin: Kugeza ubu umuziki wanjye umaze kuba mpuzamahanga, Album yanjye ya kabiri izaba yitwa “African Moment” ikazaba irimo indirimbo enye z’icyongere, akaba ari mu bintu bizatuma ndushaho kwumva n’abantu benshi b’abanyafurika n’abakunzi ba Africa.
IGIHE: haba hari ikibazo tutakubajije wumva ushobora kuvugaho?
Chrispin: Narangiza mbashimira na bwira abakunzi b’ibihangano byanjye ko amagambo (lyrics), amashusho (video), aamajwi (audios), amafoto (photo) n’inkuru zinyerekeyeho byose bajya babisanga kurubuga rwanjye www.chrispin.fr
TANGA IGITEKEREZO