Umuhanzi Chrispin Ngabirama yashyize hanze indirimbo yise "African Moment", iri mu rurimi rw’Icyongereza.
Iyi ndirimbo ikangurira abanyafurika kwigira ku basokuruza bityo amaraso mashya akubaka Afurika ashyize hamwe.
Aririmbamo agira ati “Iki ni cyo gihe cy’Abanyafurika kugira ngo duhindure, kuko twamaze kumenya aho twavuye n’aho tujya”.
Muri iyi ndirimbo iri mu njyana ya Reggae, Chrispin akomeza avuga ko nta maraso akwiye kongera kumeneka.
Chrispin, ukunze kwigaragaza cyane mu ndirimbo zivuga kuri afurika, ibibazo bya afurika n’uburyo byacyemuka habayeho ubumwe.
Chrispin yagiye agaragariza ingazo ye mu ndirimbo zitanga ubutumwa bw’amahoro mu ndirimbo nka “Africa shida” n’izindi.
Indirimbo African Moment ya Chrispin:
TANGA IGITEKEREZO