"Mu Rwatubyaye Ni Amahoro", ni indirimbo nshya ya Rasta Chrispin Ngabirama, indirimbo ikangurira Abanyarwanda kugaruka mu gihugu kuko ari amahoro masa.
Muri iyi ndirimbo yahise anasohorera amashusho, Chrispin, mu njyana y’umwimerere ya Reggae, agira ati “Ka gasozi k’iwanyu karagukumbuye, garuka ni amahoro.”
Akongeraho ati “Mu rwatubyaye ni amahoro, ni muze dutahe iwacu dutsinde ubuhunzi buducyuza ibyacu. Utashye wese ategekwa yombi n’abo asanze nta kureba isura, ubwoko, idini cyangwa akarere.”
Chrispin anagaragaza amashusho y’iterambere u Rwanda rugezeho, imisozi myiza y’Amajyaruguru n’ibindi bice bitatse igihugu asaba buri wese gutaha aho babiba amahoro bagasarura amahoro.
Aganira na IGIHE, Chrispin yagize ati “Ubutumwa nifuza gutanga muri iyi ndirimbo ni ugukangurira Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi aho bari hose, bakaza tugafatanya kwubaka igihugu cyacu, ngerageza kubamenyesha ko hari amahoro no kubakiyumvisha ko hakiri intambara.”
Yongeraho ati “Nkaba nifuza kumenyesha abakunzi banjye ko Album ya kabiri ndi kubategurira yitwa “African Moment” ikazaba igizwe n’indirimbo icumi ubu ikaba igeze ku musozo. Nkaba mbasaba gukomeza kunshyigikira, by’umwihariko bagasura page yanjye ariyo www.facebook.com/ChrispinMusic kugira ngo babashe kumenya byinshi kuri Chrispin.”
Reba amashusho y’indirimbo "Mu Rwatubyaye Ni Amahoro" ya Chrispin:
TANGA IGITEKEREZO