00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Studio yo mu Bufaransa "Gad Anbessa" yashyize hanze igihangano yakoranye na Chrispin

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 18 June 2013 saa 10:29
Yasuwe :

Amashusho y’igihangano cya mbere (“Bamenye") umuhanzi w’Umunyarwanda Chrispin Ngabirama yakorewe na Studio yo mu Bufaransa, Gad Anbessa Production, yageze hanze.
Chrispin Ngabirama, ni umuhanzi nyarwanda uririmba mu njyana ya Reggae uheruka gusinyana amasezerano n’iyi nzu nk’uko bigaragara mu nkuru igira iti "Chrispin yasinyanye n’inzu itunganya umuziki yo mu Bufaransa yitwa Gad Anbessa" duheruka kubatangariza.
Iyi ndirimbo “Bamenye” ni imwe mu ziri kuri Album ye kabiri yise “African (…)

Amashusho y’igihangano cya mbere (“Bamenye") umuhanzi w’Umunyarwanda Chrispin Ngabirama yakorewe na Studio yo mu Bufaransa, Gad Anbessa Production, yageze hanze.

Chrispin Ngabirama, ni umuhanzi nyarwanda uririmba mu njyana ya Reggae uheruka gusinyana amasezerano n’iyi nzu nk’uko bigaragara mu nkuru igira iti "Chrispin yasinyanye n’inzu itunganya umuziki yo mu Bufaransa yitwa Gad Anbessa" duheruka kubatangariza.

Iyi ndirimbo “Bamenye” ni imwe mu ziri kuri Album ye kabiri yise “African Moment" azashira hanze mu mpera z’uyu mwaka. Ivuga ku bana baba mu mihanda bitewe no kubura ababarera n’ibindi bibazo bikunze kuranga imiryango muri Afurika. Niyo ndirimbo ya mbere ya Chrispin iri mu Kinyarwanda ikorewe amashusho.

Aganira na IGIHE, Ngabirama yavuze ko yohererejwe ’beat’ y’iyo ndirimbo nuko afata amajwi (record) muri studio asanzwe akoreramo ya Colour of Music abifashijwemo na Producer Ntwali Didier. Nyuma yaje kuyohereza ayo majwi mu Bufaransa atunganywa na Gad Anbessa. Yaje guhita afata amashusho atunganywa na Producer Spark G mu Rwanda.

Ngabirama yagize ati “Gukorana na Gad Anbessa, kuri njye biramfasha kuko birushaho gutuma umuziki wanjye ugenda umenyekana cyane cyane mu ruhando rw’abakora injyana ya Reggae kuko Gad Anbessa ni studio y’injana za Reggae gusa, bityo bikazanyorohera kugenda mbona ubutumire mu bitaramo bitandukanye ku isi”.

Ngabirama avuga kandi ko ari gukorana n’iyi nzu ibindi bihangano bye birimo "Etre Hero", "Burundi" n’izindi.

Mu 2012, Ngabirama yashyize hanze Album yise “Adieu l’Afrique Shida”

“Bamenye”, indirimbo ya mbere y’ikinyarwanda ya Chrispin Ngabirama:

“Adieu l’Afrique Shida”, indirimbo yiritiwe Album ya mbere ya Chrispin Ngabirama:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .