00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chrispin yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya ivuga kuri Congo

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 26 July 2013 saa 12:26
Yasuwe :

Umuhanzi nyarwanda Chrispin Ngabirama yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya iri mu njyana ya Reggae yise “Oh Congo”.
Iyi ndirimbo, ije ikurikira iyo yari yarahimbiye igihugu cya Somaliya. "Oh Congo" iri mu rurimi rw’Igifaransa, igasaba iki gihugu cya Congo guhosha intambara kigaharanira kunga abagituye.
Mu kiganiro na IGIHE, Chrispin yavuze ko ari umwihariko yihaye mu buhanzi bwe; kuririmba atanga ubutumwa busaba ibihugu biri mu makimbirane kuyahosha.
Uteze amatwi iyi ndirimbo (…)

Uteze amatwi iyi ndirimbo “Oh Congo”, ukanayirebana ijisho risesengura, ubona ko uyu muhanzi ahangayikishijwe cyane n’uko iki gihugu, gifatwa nk’umutima wa Afurika, gihora mu ntambara.

Chrispin avugamo kandi ko Congo ifite ubukungu bwitwarirwa n’amahanga kubera imvururu no kutumvikana kwa bamwe mu bategetsi bacyo, akabasaba guhindura imitegekere yabo barengera abaturage.

Yagize ati “Nk’Umunyafurika, biri mu nshingano zanjye. Nk’igihugu cy’abaturanyi kandi kiri muri Afurika, nanjye nakabaye ngira icyo nkora kugira ngo kigire amahoro”.

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo Chrispin avugamo ati “Congo ntuzabe igitambo cy’amasezerano y’i Berlin, ugomba kwirinda kugwa mu mutego w’amoko ahubwo ukigira ku ntwari zawe nka Patrice Lumumba. Congo, kuba umwe nibyo bizagufasha kugaragaza ubunini bwawe”.

Chrispin asoza avuga ko iyi ari yo nkunga ye abona yaha iki gihugu, akanashimangira ko aramutse abonye indi nayo yayitanga ariko iki gihugu kikagira amahoro, kigatera imbere.

Chrispin amaze gushyira hanze Album yo mu njyana ya Reggae yise “Adieu l’Afrique Shida”. Oh Congo yatunganyijwe mu majwi (Audio) na Producer Aaron Nitunga naho amashusho atunganywa na Producer Spark G.

Reba amashusho y’iyi ndirimbo Oh Congo ya Chrispin:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .