00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biography

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 27 June 2012 saa 03:11
Yasuwe :

Nitwa Charlotte Rulinda navutse kuwa 28 Nzeri 1989. Ndi mwene Ignace Rulinda na Ancille Rulinda.
Amashuri abanza nayize I Byumba ayisumbuye nyiga mu Ruhengeri kuri Lycee APIKIR ubu ndi kwiga mu ishuri rikuru rya ULK I Kigali.
Ibijyanye n’ubuhanzi nari nsanzwe ndirimbo bisanzwe nyuma naje guhamagarwa gufasha abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.
Mbere yo gutangira kurirmbana n’aba bahanzi nari nsanzwe niyumvamo indirimbo numva ko nshaka kuba umuhanzi ukomeye. Nari (…)

Nitwa Charlotte Rulinda navutse kuwa 28 Nzeri 1989. Ndi mwene Ignace Rulinda na Ancille Rulinda.

Amashuri abanza nayize I Byumba ayisumbuye nyiga mu Ruhengeri kuri Lycee APIKIR ubu ndi kwiga mu ishuri rikuru rya ULK I Kigali.

Ibijyanye n’ubuhanzi nari nsanzwe ndirimbo bisanzwe nyuma naje guhamagarwa gufasha abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Mbere yo gutangira kurirmbana n’aba bahanzi nari nsanzwe niyumvamo indirimbo numva ko nshaka kuba umuhanzi ukomeye. Nari nsanzwe ndirimbira abandi bahanzi mbafasha kurirmba.

Guhamagarwa byanteye imbaraga numva ndushijeho gukomera mu buhannzi bwanjye. Naje kujya muri studio nkora indirimbo yanjye ya mbere nyita “Nta wukuruta”, n’ubu mfite indi ndirimbo iri muri studio. “Ndateganya kuba umuhanzi nkagera kure mu buhanzi bwanjye, niko kazi kanjye ni ubuzima bwanjye bwa buri munsi.”

Ndiyizeye kandi numva ko niteguye!

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages