Charly ni izina rishya ry’umuhanzi uteganya kurushaho kumvikana cyane mu Rwanda mu bahanzi b’igitsina gore. Ubusanzwe amazina yahawe n’ababyeyi yitwa Rulinda Charlotte amenyerewe mu bahanzi bafasha abarirmba LIVE mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star.
Charly umaze gusohora indirimbo imwe yise “Ntawe Ukuruta”, yakoreye muri Unlimited Records kwa Producer Fazzo, avuga ko yatangiye ubuhanzi kera ariko ko yigaragaje gusa mu byumweru bike ashyira hanze iyi ndirimbo. Akavuga ariko ko yari asanzwe amenyerewe mu bitaramo aririmbira abandi bahanzi abafasha mu buryo bwa Live by’umwihariko muri PGGSS kuva mu ya mbere no muri iyi ya kabiri.
Aganira na IGIHE, Charly avuga ko kujya muri Studio yabitewe n’uko yiyumvamo impano ashaka kugaragaza.
Yagize ati:”Nari nsanzwe ndirimba bisanzwe hanyuma naje guhamagarwa kuririmba mu marushanwa ya PGGSS season I, no mu ya kabiri barampamagara ariko numva mfite ubushobozi bwo kuba naririmba ibyanjye, numva mfite impano. Nibwo naje kujya muri studio ndirimba indirimbo nise ‘Nta Wukuruta’ hakaba hari n’indi ndirimbo isigayeyo.”

Uyu muhanzi, w’imyaka 22, avuga ko abahanzi nka Miss Jojo na Alpha Rwirangira bagiye bamufasha mu buhanzi bwe kuko yakundaga gufatanya nabo mu kuririmba Live, mbere y’uko atangira kuririmbira muri PGGSS.
Charly avuga ko nyuma yo guhamagarwa muri PGGSS yaje kongera ubuhanga bwe mu ijwi ndetse anarushaho kwigaragaza imbere y’abanrtu benshi cyane icyarimwe. Avuga ko agashya yumva azanye mu buhanzi ari uko yifitiye icyizere kandi ko yumva yitegura kugera kure mu buhanzi bwe.
Yagize ati:”Ndiyizeye, ndumva ko mbyiteguye. Ndamutse ngize abafana beza, bankunda ibintu byose byahita bigenda neza mu gihe gitoya kuko nditegura kubikora cyane nkaririmba indirimbo nyinshi nkajya nshohora indirimbo cyane.”
Uretse Charly wigaragaje asohora indirimbo bwa mbere mu bahanzi bafasha abari muri PGGSS II kuririmba live, harimo n’abandi bahanzi b’abahanga mu majwi nka Dereck na Bruce Melodie nabo bateganya kurushaho kwigaragaza mu ruhando rwa muzika nyarwanda.
TANGA IGITEKEREZO