Nyuma y’aho Cecile Kayirebwa agiriye mu nkiko kurega ibitangazamakuru 6 bitandukanye byo mu Rwanda kuba byaramukoreshereje ibihangano bitabifitiye uburenganzira, IGIHE twegereye bamwe mu bahanzi batubwira buri wese ku giti cye uko yabyakiriye ndetse n’uko abyumva.
Umwe mu bo twaganiriye, Jean Paul Samputu na we umaze igihe kinini mu muziki, yavuze ko ibi ari intambwe nziza Kayirebwa ateye ko kandi n’abahanzi bakiri bato bagakwiye kubyigiraho kuko byerekana ko noneho agaciro k’umuhanzi kagiye kwitabwaho.
Yagize ati “Kayirebwa abimburiye abandi ni byiza cyane kuko agaciro abahanzi batahabwaga ubu bagiye kugahabwa, uru rubanza nirwo rugiye gushyira ibintu mu buryo”.
Alain Mukurarinda nawe uzobereye mu bintu by’ubuhanzi ndetse akaba n’umunyamategeko, yavuze ko ubundi n’ubwo itegeko rirengera abahanzi ririho, ritaratunganwa ngo habeho nk’ikigo gishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’ibihangano nk’uko mu bindi bihugu bimeze.
Mukurarinda kandi yavuze ko umucamanza azakurikiza ikiri mu itegeko ajya guca urubanza ariko yerekana n’impungenge z’uko ibyo bihangano bya Kayirebwa bitoroshye kubara uburyo byagiye bikoreshwa mu bihe bitandukanye mu rwego rwo kumenya amande azacibwa ibyo bitangazamakuru dore ubusanzwe ibyo biba bireba icyo kigo nyine kitarajyaho.
Twegereye n’abahanzi bakizamuka ni ukuvuga abatari mu kigero nk’icya Kayirebwa, abenshi bagaragaza ko bo bumva batabifiteho ikibazo cyane cyane ko iyo indirimbo zabo zicuranzwe bibafasha kuzamuka no kumenyekana.
King James umwe mubo twaganiriye yavuze ko kuba Kayirebwa arega biriya bitangazamakuru ari uburenganzira bwe kandi ko biterwa n’uko buri wese afata ibintu bitewe n’uko yifuza ko byagenda n’umurongo yabihaye.
Yagize ati “burya buri muntu agira uko afata ibintu, afite uburenganzira busesuye, ariko njye ku giti cyanjye mbona nta kibazo binteye kuko biramfasha iyo indirimbo zanjye bazikina.”
Yongeyeho ati “Ikindi kandi twe nitwe tubishyirira indirimbo ntabwo rero numva icyatuma twe turega, gusa sinzi ibya kera wasanga bo hari ukundi babigenzaga.”
Umuhanzi Kamichi we asanga Kayirebwa ari mu rwego rwo kuba yaburana kuko ntakeneye kumenyekana ahubwo akeneye umusaruro mubyo yakoze nawe yemeranya na King James ko bo bumva nta mpamvu yo kurega dore ko nawe ngo indirimbo ze aho bazikina ari we uzibishyirira.
Ugereranije ibitekerezo bya buri muhanzi n’urwego arimo rw’ubuhanzi usanga, uru rwego Kayirebwa agezemo biterwa n’aho wavuye n’aho ugeze kuko nk’uko Kamichi yabivuze Kayirebwa ntakeneye kumenyekana izina yararyubatse, aba bagikeneye kuzamuka rero baracyakeneye kugira aho bava n’aho bagera niyo mpamvu basanga nta mpamvu yo kurega kuko bo basanga ahubwo abanyamakuru babafasha.
TANGA IGITEKEREZO