Igitaramo cya Jef Neve na Kayirebwa cyabereye mu nzu y’ibitaramo ya Rwanda Revenue Authority ku Kimihurura. Yaririmbiye abakunzi b’umuziki babarirwa muri 350 ari nayo myanya yari yateguwe gusa nk’uko mu kwamamaza iki gitaramo byagiye bitangazwa.
Iki gitaramo cyari umwihariko ukomeye ku bakunda umuziki, Jef Neve yacurangaga piano yiganje cyane mu manota yizihiye ugutwi naho Kayirebwa akaririmba mu ijwi rye bwite ibintu byaryoheye benshi.
Jef Neve yanacuranze Piano mu ndirimbo ya Kayirebwa abantu barizihirwa cyane gusa byarushijeho kuryoha ubwo Munyakazi Deo yavanzemo inanga ibi byose bikabyara umuziki ufite uburyohe bwihariye.
TANGA IGITEKEREZO