00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyohe bwihariye mu gitaramo cya Cécile Kayirebwa (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 21 November 2016 saa 05:26
Yasuwe :

Cécile Kayirebwa, umuririmbyi ubimazemo imyaka irenga 30 yaje i Kigali ahakorera igitaramo gikomeye, cyabereye muri Kigali Serena Hotel mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2016.

Iki gitaramo cya Cécile Kayirebwa cyiswe ‘Igitaramo-Celebration’ cyari ibirori by’impurirane kuko yizihizaga isabukuru y’imyaka 70 amaze avutse no gutarama bya Kinyarwanda yibutsa abakunda ibiha ibihangano bye ko ‘abumbatiye umurage yasigiwe na se’ mu kwihiza mutagatifu Cecilia wari umutware w’abaririmbyi ku Isi yose.

Iki gitaramo cyari umwihariko udasanzwe ari nacyo cyabyaye ibyishimo byihariye ku bitabiriye, nta muyobozi w’ibirori wari wateguwe ‘kuko iki gitaramo cyashushanyaga uko hambere Abanyarwanda bataramaga umwe agakora mu muhogo mu buryo bwe, abandi bakivuga, abahanzi b’imivugo bagakora mu nganzo ndetse n’abazi kubyina no guhamiriza bakiyerekana gitore’.

Kayirebwa yari yatumiye inshuti, abavandimwe, abayobozi bakuru[barimo Senateri Tito Rutaremara], abahanzi bakuze n’abakizamuka ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange. Mu bahanzi batumiwe harimo Masamba, , Muyango na Mariya Yohana, hari kandi n’abahanzi bakibyiruka nka Eric 1Key, Jules Sentore, Deo Munyakazi n’abandi.

Kayirebwa yavuze ko iki gitaramo yakoreye muri Serena Hotel cyari umwanya wo kugaruka ku murage yasigiwe n’umubyeyi we afata nk’umutoza mukuru mu gutarama Kinyarwanda.

Yagize ati “…na Data yari umuririmbyi wabikundaga cyane kuko yari umusominari, ubwo mu rugo twarataramaga akaturirimbira natwe tukizihirwa. Urumva yatubyaye turi cumi na babiri, yatubwiraga ngo turi intumwa ze […] Yanyise Cécile abizi kuko nanjye nahindutse umuririmbyi, Cecilia rero yari umutware w’abaririmbyi ku Isi, urabona ko nanjye nagendeye muri iyi nzira.”

Yavuze ko kera mu rugo iwabo bakoraga igitaramo cyayoborwaga na se [na we wari umuhanzi] gisa n’icyo yaraye akoze aherekejwe n’abahanzi asanzwe afitanye na bo ubumwe kimwe n’abandi bubatse ubuhanzi bagendeye ku byo yakoze mu myaka yatambutse.

Muri iki gitaramo Kayirebwa yongeye kwereka abantu ko impano y’ubuhanzi ayifite mu maraso ndetse ko yifuza gukomeza kuyisigasira ari nako atoza abahanzi bato gukunda umuziki ushingiye ku muco nyarwanda.

Kayirebwa yamaze ipfa benshi mu bakunzi b’indirimbo ze cyane cyane izo ha mbere. Nyinshi mu zatumye benshi bamukunda yaziririmbye, mu zishimiwe cyane harimo ‘None twaza’, ‘Iwacu’, ‘Rwanda’, ‘Tarihinda’ abafana bamufashije kuziririmba ndetse ahanini amajwi yabo yiganzaga kurusha ay’uyu muhanzi umaze kuba icyogere mu muziki.

Yatanze umwanya buri mufana cyangwa uwiyumvamo ubuhanzi wese aririmba imwe mu ndirimbo ze yihititemo. Igitaramo cyongereye imbaraga ubwo Kayirebwa yateraga indirimbo abahanzi b’abahanga nka Masamba, Muyango na Mariya Yohani bakamwunganira mu majwi.

Kayirebwa yagaragaje ubuhanga bukomeye mu kuririmba

Cecile Kayirebwa ni umwe mu bahanzi bo mu myaka yo hambere ukomeje kwigaragaza mu muziki ndetse werekana ko umuziki gakondo nyarwanda ntaho wagiye. Uyu muhanzi yagaragarijwe igikundiro n’abakunzi be b’ingeri zose haba abana bato, ingimbi n’abangavu , abasheshe akanguhe n’abakuze muri rusange.

Akoze iki gitaramo nyuma y’ibitaramo bikomeye yagiye akora bijya gusa n’icyaraye kibereye kuri Serena Hotel.

Cecile Kayirebwa w’imyaka 70, amaze imyaka irenga 30 akora umuziki. Igihe kinini aba mu Bubiligi gusa ubu yaje mu Rwanda gutaramira abakunzi be no gutoza abakizamuka mu muziki. Uwabara ibigwi bye mu muziki bwakwira bugacya; gusa mu ncamake yamamaye cyane muri Album yasohoye nka ’’Ubumanzi”, “’Rwanda’’ , hari n’indi aherutse gusohora yise ‘Urukumbuzi’ nayo yakunzwe cyane.

Ababishoboye baciye umugara ibintu birushaho kuryoha
Jules Sentore ari mu bishimiwe cyane muri iki gitaramo
Masamba na Kayirebwa hano bafatanyaga mu majwi
Mubyara wa Kayirebwa yamuririmbiye indirimbo yamuhimbiye ku isabukuru ye
Kayirebwa byamukoze ku mutima
Igitaramo cyitabiriwe n'abantu mu ngeri zose
Masamba yaririmbye 'Kanjogera' benshi barizihirwa
Senateri Tito Rutaremara yari yaje gushyigikira Kayirebwa
Masamba, Muyango na Mariya Yohana mu gitaramo cya Kayirebwa
Kayirebwa na Muyango bageragezaga kubyina indirimbo icuranzwe mu buryo bugezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .