Yaririmbiye kuri Hôtel des Milles Collines mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 27 Werurwe 2016 mu Mujyi wa Kigali.
Igitaramo ‘Inganzo ya Kayirebwa’ cyari giteguranywe umwihariko bisanzwe bimenyerewe kuri uyu muhanzi. Mbere y’igitaramo yari yaragennye ko agomba kuririmbira abantu batarenze magana atatu, ni nako byegenze.
Muri iki gitaramo Kayirebwa yongeye kwereka abantu ko impano y’ubuhanzi ayifite mu maraso ndetse ko yifuza gukomeza kuyisigasira ari nako atoza abahanzi bato gukunda umuziki ushingiye ku muco nyarwanda.
Kayirebwa yamaze ipfa benshi mu bakunzi b’indirimbo ze cyane cyane izo ha mbere. Nyinshi mu zatumye benshi bamukunda yaziririmbye, mu zishimiwe cyane harimo ‘None twaza’, ‘Iwacu’, ‘Rwanda’, ‘Tarihinda’ abafana bamufashije kuziririmba ndetse ahanini amajwi yabo yiganzaga kurusha ay’uyu muhanzi umaze kuba icyogere mu muziki.
Yaririmbye zimwe mu ndirimbo ziri kuri album aherutse gusohora yitwa Urukumbuzi’. Ni iya munani Kayirebwa ashyize hanze, igizwe n’indirimbo cumi n’imwe zirimo “Intumwa Zanjye, Abuzukuru, Inzozi Data Yandoteye, Kuki Mwampishe, , Uzanter’ Irungu, Rwagasana, Rwego Rw’ Ingenzi, Ubutumwa, Mbatez’ Igitego n’iyitwa Amatage.
Kayirebwa yakoze ku mitima ya benshi ubwo yaririmbaga iyitwa ‘Rwagasana’ yishimiwe cyane n’abo mu muryango w’uyu musaza w’umutsobe ufitanye isano na Gasamagera Gabriel [sekuruza wa Rutare Pierre se wa Stromae].
By’umwihariko Kayirebwa yatanze umwanya buri muntu wese wifuzaga kumubaza ibibazo maze ibyari igitaramo cy’umuziki bihinduka ikiganiro nyunguranabitekerezo ku byifuzo by’abakunzi be n’umuziki we muri rusange.
Indirimbo zigize album ‘Urukumbuzi’ ya Kayirebwa avuga ko yazihimbye ahanini ashaka gutsndagira urukumbuzi afite mu ngeri zinyuranye haba ku byo yakuze abona mu muco nyarwanda ndetse by’umwihariko umuryango we.
Indirimbo ‘Amatage’ avuga ko yayihimbiye Karengera Innocent witabye Imana kuwa 12 Kamena 2011. Yayikoze mu kumuha icyubahiro, kumuvuga ibigwi no kumubwira ko amukumbuye.
Cecile Kayirebwa ni umwe mu bahanzi bo mu myaka yo hambere ukomeje kwigaragaza mu muziki ndetse werekana ko umuziki gakondo nyarwanda ntaho wagiye. Uyu muhanzi yagaragarijwe igikundiro n’abakunzi be b’ingeri zose haba abana bato, ingimbi n’abangavu , abasheshe akanguhe n’abakuze muri rusange.
Akoze iki gitaramo ‘Ingazo ya Kayirebwa’ nyuma y’ibitaramo bikomeye yagiye akora bijya gusa n’icyaraye kibereye kuri Hôtel des Milles Collines.
Cecile Kayirebwa w’imyaka 69, amaze imyaka 30 akora umuziki. Igihe kinini aba mu Bubiligi gusa ubu yaje mu Rwanda kumurika album nshya. Uwabara ibigwi bye mu muziki bwakwira bugacya; gusa mu ncamake yamamaye cyane muri Album yasohoye nka ’’Ubumanzi”, “’Rwanda’’ n’izindi.
Amafoto: Murungi Sabin
TANGA IGITEKEREZO