00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kora Awards: Kayirebwa ahatanye mu cyiciro cy’abagore baririmba gakondo muri Afurika

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 8 December 2015 saa 03:12
Yasuwe :

Cécile Kayirebwa umaze imyaka irenga 30 aririmba, ahagarariye u Rwanda mu bihembo bya Kora Awards mu cyiciro cy’abagore bibanda ku muziki wa gakondo.

Kayirebwa w’imyaka 68 y’amavuko azwi mu ndirimbo gakondo nyarwanda ari nazo zamuhesheje amahirwe yo guhatanira Kora Award aho ari mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugore mwiza ukora umuziki wa gakondo ku Mugabane wa Afurika.

Indirimbo ‘Ubutumwa’ niyo yabashishije Kayirebwa kuboneka mu bahatanira Kora Awards.

‘Ubutumwa’ ni indirimbo ihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni imwe mu zigize album Kayirebwa yise “Imyaka 20 Ishize”, ikaba igizwe n’indirimbo yanditse mu bihe bitandukanye, mbere , mu gihe cya Jenoside na nyuma yayo.

Muri iki cyiciro Kayirebwa ahatanye n’abandi bahanzi barimo: Hope Masike (Zimbabwe), Ema Chimu (Namibia), Abbey Lakew(Ethiopia), Sham Geshu (Eritrea) na Dobet Gnahore (Cote d’Ivoire).

Kayirebwa waboneye izuba benshi mu bakora umuziki mu Rwanda, aherutse kubwira BBC ko adateza kuzahagarika kuririmba.

Yagize ati “…Nkunda ururimi rw’Ikinyarwanda, uko nkura niko bigenda birushaho, nta byishimo birenze ibyo, ntabwo nshobora kubireka keretse ijwi nirigenda, kereka amaso, rero n’iyo amaso yahuma.., ijwi ni rihera nicyo cyonyine kizambuza.”

Knowless na we ari mu bahataniye ibi bihembo, mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugore witwaye neza kurusha abandi mu Karere k’Uburasirazuba.

Ibihembo bya Kora Awards biteganyijwe kuzatangwa ku itariki 20 Werurwe 2016 mu Mujyi wa Windheok muri Namibia.

Kuva KORA Awards zatangira gutangwa mu mwaka w’1996, Jean Paul Samputu ni we Munyarwanda rukumbi wegukanyemo igihembo. Hari mu mwaka wa 2003 ubwo yahabwaga igihembo cy’umuhanzi w’indirimbo gakondo muri Afurika kubera indirimbo ‘Nyaruguru’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .