Cécile Kayirebwa, inararibonye mu muziki waboneye benshi izuba mu bahanzi nyarwanda, yijeje abakunzi b’indirimbo ze ko agiye gutunganya indirimbo nshya azageza ku bakunzi be mu minsi iri imbere bityo bakomeze kuryoherwa n’ubuhanzi bwe.
Ubwo yari mu gitaramo cyiswe ‘Umuntu ni nk’undi’ aho yari afatanyije na Jean Baptiste Byumvuhore, Kayirebwa yashimishijwe bikomeye n’uburyo abacyitabiriye bamwakiriye ndetse bakamufasha kuririmba nyinshi mu ndirimbo yacuranze uwo munsi.
Indirimbo nka ‘None twaza’, ‘Iwacu’, ’Rwanda’, ‘Tarihinda’ abafana bamufashije kuziririmba ndetse ahanini amajwi yabo yariganzaga kurusha ay’uyu muhanzi umaze kuba icyogere mu muziki. Amaze kubabwira ko asoje, bose bazamuye amajwi icyarimwe bamubwira ko badashaka ko ava ku rubyiniro.
Abonye uburyo indirimbo ze zo mu myaka yashize zikunzwe n’Abanyarwanda, yahise ababwira ko afite gahunda yo gutunganya izindi nshya mu buryo bwo gukomeza kubafasha kuryoherwa no kwizihirwa n’ubuhanzi bwe.
Yagize ati “Muhumure ngiye kujya muri studio nkore izindi ndirimbo. None ko mwishimye cyane izi ndirimbye ari izo mu myaka yashize, ubwo nimbaha inshyashya muzabigenza mute? Ngiye gukora izindi vuba aha”
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Kayirebwa, yagiriye inama abahanzi nyarwanda zo gukora basiganwa n’igihe, ariko ntibahubukire ibihangano bashyira hanze ngo kuko ari ryo banga rifasha umuhanzi gukundwa birambye.
Yagize ati “Ntibakumve ngo ni ukuvuka ngo uhite uvuga ngo mbaye umuririmbyi, bagomba kwitondera ibihangano byabo, ntibabihubukire, bakamenya gukorana n’abakuze kandi bakumva ko umuntu iteka ahora yiga ibishya.”
Cecile Kayirebwa w’imyaka 68, uwabara ibigwi bye mu muziki bwakwira bugacya; gusa mu ncamake yamamaye cyane muri Album yasohoye nka ’’Ubumanzi”, “’Rwanda’’ n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO