Icyamamare muri muzika gakondo nyarwanda Cecile Kayirebwa agiye gutaramira abakunzi b’ibihango bye, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 amaze mu buhanzi bwa gakondo nyarwanda. Igitaramo kizabera Ahava River Hall - Kicukiro KK 15 Rd (Nyanza), mu Mujyi wa Kigali, kuwa 16 Werurwe 2014.
Kayirebwa avuga ko iki gitaramo kizaba kigamije kwizihiza imyaka 30 amaze mu buhanzi, gusabana no gusangira umuco nyarwanda mu mbyino, indirimbo n’ibiganiro mu mafunguro n’ibinyobwa bya gihanga.
Muri iki gitaramo uzaba ari umwanya wihariye kuri Cecile Kayirebwa wo kuzataramira abakunzi b’umuziki gakondo mu ijwi rye ry’umwimerere.
Muri iki gitaramo, hari abahanzi Kayirebwa yifuje ko bazafatanya mu kwizihiza iyi sabukuru no gususurutsa abantu. Aba akaba ari: “Mani Martin, Massamba Intore, Gakondo Group, Mighty Popo ndetse n’abandi bashobora kuzatungurana.
Mu kwitegura iyi sabukuru, Kayirebwa yakloze album y’indobanure yise « Imyaka 30, Inganzo ya Kayirebwa ». Iyi ikaba iriho indirimbo 6, imwe imwe kuri album muzo yari yarakoze mbere ariko noneho zose zikaba ziri no mu buryo bw’amashusho.
Kubifuza kujya muri iki gitaramo, amatike ari ku isoko guhera kuwa 11 Werurwe 2014, imyanya iteganyijwe ikaba ari 500 gusa. Itike yo kwinjira kuri buri muntu ni amafaranga y’amanyarwanda 10 000 naho ku mugabo n’umugore cyangwa abakundanda (couple) ni amafaranga ibihumbi 15 000 by’amanyarwanda.
Ku bantu bari hamwe bagera kuri 6 bashobora kugabanyirizwa niba bashaka kwicara ku meza amwe bakazishyura amafaranga ibihumbi 50 aho kuba 60 by’amanyarwanda.
Itike zigurishirizwa kuri Hotel des Milles Collines mu Kiyovu, Kuri Tele10 Group ku Gishushu, no kuri German Butchery kuri MTN Centre i Nyarutarama.
Mu rwego rwo kudacikanywa n’imyanya abashaka kugura mbere amatike bashobora kwandika ubutumwa bugufi (sms) cyangwa bagahamagara kuri +250783114166.
Mu myaka 30 kayirebwa amaze aririmba amaze gushyira hanze album 6 zagiye zinakundwa cyane zigera kuri esheshatu arizo: Interuro, Intambwe, Ubumanzi, Intego, Ubumanzi n’Amahoro.
Reba ikiganiro IGIHE iheruka kugirana na kayirebwa:
TANGA IGITEKEREZO